skol
fortebet

Habonetse abantu 31 banduye Coronavirusmu Rwanda hakira abandi 49

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko aba bantu 31 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 1,994.

Sponsored Ad

Abanduye barimo ab’I Kigali 13 barimo abahuye n’abanduye ndetse n’Abaturarwanda batashye.I Rusizi habonetse 11, Nyamasheke:4 (bapimwe mu midugudu iri mu kato), Kirehe:1, Kayonza:1, Rubavu:1.

Inkuru nziza kandi n’uko uyu munsi hakize abantu 49 bituma umubare w’amaze gukira bose uba 1,085. Abakirwaye ni 904 mu gihe abamaze gupfa ari 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuba rwakorana n’inganda zikora inkingo zagaragaza ko zifuza kuzigeragereza mu gihugu nk’uko bimaze iminsi bigenda mu bindi bihugu birimo na Afurika y’Epfo.

Ibi Dr Ngamije yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Nyakanga, nyuma y’umuhango wo kwakira imashini 100 zifasha abarwayi ba COVID-19 u Rwanda rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abajijwe niba hari gahunda yo kugeragereza mu Rwanda urukingo rwa COVID-19 nk’uko biri kugenda mu bindi bihugu, Dr Ngamije yavuze ko ntayo ariko ko igihugu cyiteguye kuba cyaganira n’uwo ariwe wese wabyifuza.

Ati “Ubu nti turi mu bihugu biri kugeragerezwamo urukingo ariko turabizi ko bishobora kuba mu gihe haba hari uwo ariwe wese mu bakora urukingo udusabye kubikora, twabyigaho tukareba niba twafatanya n’icyo kigo”

Dr Ngamije yakomeje avuga ko ubu hari inkingo ziri kugeragezwa hirya no hino ku Isi kandi zitanga icyizere ko hari icyahinduka mu mezi atandatu ari imbere.

Yagize ati “Hari inkingo ziri mu bushakashatsi zigeze kuri 200 ariko muri zo hari eshatu umuntu yavuga ko zigeze ku kigero gishimishije kuko hari ibyiciro byinshi iyo umuntu akora ubushakashatsi ku rukingo agenda anyuramo nyuma y’ubushakashatsi ku bikoko no ku nyamaswa ndetse bugatangira ku bantu ukagenda wongera noneho umubare w’abantu ugomba gusuzumiraho urwo rukingo rushya.”

Yakomeje agira ati “Ubu hari inkingo eshatu ziri gusuzumwa ku bantu benshi harimo urukingo rumwe rwitwa Moderna rwakozwe ku bufatanye na Kaminuza ya Massachusetts [...] umuntu yavuga ko wenda mu mezi atandatu ari imbere icyizere cyatangira gukozwaho imitwe y’intoki.”

Mu cyumweru gishize nibwo Moderna yatangaje ko urukingo yakoze rwitwa ‘Moderna/NIH’ rwageze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza, aho rugomba kugeragerezwa ku bantu bagera ku bihumbi 30 kugira ngo hizerwe neza ubuziranenge bwarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa