skol
fortebet

Habonetse abantu 7 bashya banduye coronavirus mu Rwanda na 7 bayikize

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2020,Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bipimo 983 byafashwe mu masaha 24 ashize habonetsemo abantu barindwi (7) bashya bafite coronavirus n’abandi 7 bayikize bituma umubare w’abamaze kuyandura uba abantu 134 na 49 bayikize.

Sponsored Ad

Aba bantu bose uko 7 bagaragaye ko banduye Koronavirus nyuma yo guhura n’abandi bantu bari bayifite mu Rwanda.

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahise bashyirwa mu kato hatangiragushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abamaze kwandura iyi ndwara ku isi ubu barasatira miliyoni ebyiri(2) nkuko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins.

Kuri uyu wa kabiri, ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu muryango w’Ubumwe bwa Africa rivuga ko abanduye iki cyorezo muri Africa ari 15 249. Hiyongereyeho abantu 505 ugereranyije n’ejo.

Iri shami rivuga ko imaze kwica abantu 816 (23 bashya ugereranyije n’ejo) naho 2,895 (135 bashya ugereranyije n’ejo) bayikize.

Uko imibare y’abanduye ihagaze muri aka karere;

DR Congo – 241 (6 bashya uyu munsi)
Kenya – 216 (8 bashya uyu munsi)
Rwanda – 134 (7 bashya uyu munsi)
Uganda – 54 ( nta bashya uyu munsi)
Tanzania – 53 (4 bashya uyu munsi)
Burundi – 5 (nta bashyashya uyu munsi)
Sudan y’Epfo – 4 (nta bashyashya uyu munsi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa