skol
fortebet

Habonetse abarwayi 11 banduye Coronavirus hirya no hino mu Rwanda hakira umuntu umwe

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus 11 barimo ab’i Rusizi (8), Kigali (1), Kirehe (2). Abamaze kwandura iyi ndwara bose ni 798. Uyu munsi hakize 1, bituma abakize bose baba 371. Abakirwaye ni 425. Abamaze gupfa ni 2.

Sponsored Ad

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2020, nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga amategeko, imitwe yombi, ibikubiye mu ngengo y’imari y’Igihugu y’umwaka wa 2020/2021.

Minisitiri Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izibanda ku kuzahura ubukungu bwanegekajwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID19).

Yagaragaje ko ingengo y’imari y’uyu mwaka ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 3245.7 yiyongereyeho miriyari 228.6 ugereranyije n’iyakoreshejwe mu mwaka wa 2019/2020 yanganaga na 3017.1 yari mu ngengo y’imari ivuguruye.

Yavuze ko imibare Banki y’isi iheruka gutangaza yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buteganyirijwe kuzamuka ku kigero cya 2%, ndetse hari ikizere ko nyuma y’imyaka ibiri bzongera gusubira ku muvuduko bwari buriho mu mwaka ushize mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko mu 2020 uyu muvuduko wakomwe mu nkokora n’icyo cyorezo nk’uko byagenze ku Isi yose, agaragaze n’imibare y’igabanyukary’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko muri uku kwezi Banki y’Isi yerekanye ko Umusaruro Mbumbe (GDP) w’Isi uzagabanukaho 5.2% munsi ya zero , mu bihugu byateye imbere ukagabanyukaho 7% munsi ya zero , naho muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ukagabanukaho 5% munsi ya zero.

Bityo mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zo kuzahura ubukungu zishingiye kuri Gahunda ya Guverinoma yo kwihuutisha iterambere NST1, iganisha mu kerekezo 2050.

Minisitiri Dr. Ndagijimana ati: “Intego nyamukuru ni ukwihutisha izamuka ry’ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw’abikorera, ku bumenyi, n’umutungo kamere by’igihugu. Iki cyiciro kikaba cyaragenewe ingengo y’imari igera kuri miriyari 1,802.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 55.5%.”

Ingengo y’imari y’uyu mwaka izibanda ku kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye kandi rukomeye, binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bihagije, guhugura abaganga ndetse no kongera abaganga bafite ubumenyi n’ubushobozi, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro uwo musaruro biyuze mu nganda.

Hazakomeza kandi gahunda zitandukanye zo gufasha imiryango ikennye muri gahunda zitandukanye.

Kongera imirimo mu kwihutisha imishinga y’ibikorwa remezo, gufasha amasosiyete y’abikorera kuzahura ibikorwa byabo bifashishije ikigega cyabashyiriweho muri BNR, kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, guteza imbere ikoranabuhanga no kuryongera mu bikorwa bya buri munsi.

Hari kandi kubaka urwego rw’uburezi bufite ireme, kongera imbaraga muri gahunda zo kurwanya imirire mibin’igwingira no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.

Bireganyijwe ko ikoreshwa neza ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka rizatuma ubukungu bw’u rwanda buzamuka ku kigero cya 6% mu 2021-2020 no ku kigero cya 8% mu mwaka wa 2022-2023 ari na yo mpuzandengo y’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa