skol
fortebet

Habonetse abarwayi 31 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abantu 11

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuva umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo haboneka abarwayi benshi kurusha abandi bose mu gihugu aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 habonetse abarwayi 31 ariko hakira abandi bantu 11.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, mu Rwanda hatahuwe abarwayi 31 bashya b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera kuri 541.

Muri abo batahuweho icyo cyorezo uyu munsi,hamaze gukiramo 332 barimo 11 bakize uyu munsi, hakaba hakirwaye 207 barimo kwitabwaho n’abaganga.Abapfuye ni 2.

Umubare munini w’abanduye Coronavirus mu Rwanda waherukaga kuwa 24/4/2020 ubwo habonekaga abantu 22.

Abarwayi bashya bakomeje kugaragara muri Rusizi na Rusumo. Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika.

Kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 87,656 birimo ibigera ku 2,043 byafashwe uyu munsi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yaburiye abamotari bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ashimangira ko bigaragaye ko bateje icyuho mu kwirinda icyo cyorezo bashobora kongera gukurwa mu muhanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo abamotari bongeye gusubira mu muhanda nyuma y’amezi asaga abiri ingendo zihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ariko ngo hatangiye kugaragara icyuho mu kubahiriza amabwiriza yatanzwe mu kwirinda.

Abamotari basabwa kugendana umuti w’isuku uhabwa abagenzi mu ntoki ndetse ugasukuzwa ingofero (casque) yambarwa kuri moto, buri mugenzi n’umumotari bakaba bambaye agapfukamunwa n’amazuru ndetse umugenzi akitwaza agatambaro abanza mu ngofero yambarwa kuri moto.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu, Minisitiri Ngamije yavuze ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kubahirizwa nyuma yo gusubukura imirimo myinshi, ariko hari bamwe barimo gutezuka.

Yakomeje ati “Hari abamotari bamwe na bamwe bari kugaragaraho kurengera, bagafata uriya muti ubundi wateganyijwe kugira ngo bantu babashe kuwukoresha, cyangwa se igihe bamaze kuwukoresha washiramo, bagashyiramo amazi.”

“Ibyo bintu rero nibasigeho, birinde gukomeza kurengera amabwiriza kuko ni ibintu bishobora gutuma n’ibyemezo byafashwe bisubirwaho, kuko haramutse hagaragaye ko bari mu bashobora gukwirakwiza iriya ndwara, nta cyabuza ko ibyemezo byafatwa byo kongera kubasubiza mu ngo zabo, aho kugira ngo bagumye gukora akazi kabo.”

Ngamije yavuze ko ayo mabwiriza yumvikanweho mbere y’uko batangira akazi, babiganira binyuze mu mashyirahamwe ku buryo nayo akwiye kugira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe.

Yakomeje ati “Mbese amabwiriza uko yatanzwe yose ashyirwe mu bikorwa, twirinda icyatuma dukwirakwiza iriya ndwara kuko ifite ingaruka nyinshi ku bukungu, ku buzima, ndetse harimo no gupfa nubwo tukigerageza kwitwara neza, ariko abantu bagomba kwirinda icyatuma tugera mu bibazo nk’ibyo.”

Mu ntangiro z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda yerekanye umwe mu bamotari bakekwaho ayo makosa, ihita itangaza ko umumotari n’umugenzi bishe amabwiriza bazajya bahanwa kimwe.

Minisitiri Ngamije yavuze ko nubwo imibare y’abanduye igenda iba myinshi, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko isesengurwa kugira ngo harebwe niba hari aho ihuriye n’uburwayi bwagaragaye mbere, niba ari nk’umugore cyangwa umwana w’umuntu uheruka kwandura.

Yakomeje ati “Iyo bigenze bityo ni bibi birumvikana ni abarwayi baba biyongera, ariko mu buryo bw’ikwirakwira ry’icyorezo tuba dusobanukiwe neza uko ikibazo cyagenze. Ariko iyo uhuye n’umuntu utabasha kumenya uwamwanduje, cyaba ari ikibazo gikomeye.”

“Icyo nabwira abatureba ni uko muri bariya barwayi bose twabonye ejo 18 ndetse n’abo twabonye none, abenshi muri bo dufite amakuru y’ababanduje. Uri gusanga ari abantu bafitanye isano mu kazi, isano mu miryango, hari bake cyane nka batanu muri iyo minsi uko ari ibiri tugishakisha neza amakuru y’aho bashobora kuba baranduriye.”

Muri icyo gihe ngo bahita bakurikirana umuntu wese wahuye n’uwanduye, kuko baba bamaze kubona aho ikibazo kigana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa