skol
fortebet

Hagaragaye abarwayi 22 bashya barimo 17 bo muri Kigali,hakira abandi 15

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 08 Nyakanga 2020,mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus bashya 22 barimo abo mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali:17, Rusizi:3, Ngoma:2.

Sponsored Ad

Abamaze kwandura bose babaye 1,194.Uyu munsi hakize abandi bantu 15, bituma abakize bose baba 610.Abakirwaye ni 581.Abamaze gupfa ni 3.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Uyu munsi Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu isesengura bakoze, hari imidugudu ibiri, n’ikindi gice cy’umudugudu bishobora gukurwa mu kato mu mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Tariki 25 Kamena 2020 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Iyi midugudu ni uwa Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Zuba wo mu kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, uwa Nyenyeri wo kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Rugano wo mu kagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro, uwa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge na Gisenga mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari imidugudu ibiri n’igice ishobora kuvanwa mu kato mu minsi ya vuba kuko nta bwandu bushya bwa Coronavirus buhari.

Yagize ati “Dufite icyizere ko hari imwe muri iyo midugudu bigaragara ko nta barwayi tukibonamo ku buryo bishobora gutuma nitumara kubona neza imibare tukayiganiraho na Minaloc, hari imidugudu ibiri ishobora kuvanwa mu kato, n’igice cy’umwe nacyo kikavanwa mu kato hagasigara ikindi.”

Yakomeje agira ati “ Icyo kindi, ni umudugudu ubangikanye n’umudugudu wa Kamabuye na Zuba muri Gikondo Nyenyeri, uwo mudugudu rero ushobora igice kimwe kuguma muri Guma mu Rugo.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yavuze ko bakomeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma abantu benshi kugira ngo bamenye uko bahagaze no gufata ingamba kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa