skol
fortebet

Huye: Yabyaye abana batatu biyongera kuri batanu umugabo yamutanye

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

Mukandanga Gerardine w’i Rukira mu Karere ka Huye yibarutse abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe ariko nta bushobozi afite bwo kubarera.
Yibarutse abo bana tariki ya 13 Gicurasi 2017. Ubu bari mu bitaro bya Kabutare biri i Huye. Nta murwaza bafite n’ibyo kurya abibona bimugoye ku buryo kugeza ubu atarabasha kubona amashereka yo guha abo bana.
Mukandanga w’imyaka 35 yabyariye mu rugo hanyuma ajya kwa muganga biturutse ku mujyanama w’ubuzima washakaga ko abo bana na nyina basuzumwa. (...)

Sponsored Ad

Mukandanga Gerardine w’i Rukira mu Karere ka Huye yibarutse abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe ariko nta bushobozi afite bwo kubarera.

Yibarutse abo bana tariki ya 13 Gicurasi 2017. Ubu bari mu bitaro bya Kabutare biri i Huye. Nta murwaza bafite n’ibyo kurya abibona bimugoye ku buryo kugeza ubu atarabasha kubona amashereka yo guha abo bana.

Mukandanga w’imyaka 35 yabyariye mu rugo hanyuma ajya kwa muganga biturutse ku mujyanama w’ubuzima washakaga ko abo bana na nyina basuzumwa.

Agira ati “Sinari nzi ko ntwite batatu kuko ntigeze njya no kwa muganga kubera kutagira mituweri. Namaze kubyara uwa mbere, uwa kabiri aza nibwira ko ari iya nyuma ije, n’uwa gatatu biba uko.”

Aba bana batatu yabyaye ni imbyaro ye ya gatandatu. Barakurikira abandi batanu yabyaranye n’umugabo yari yarashatse waje kumuta yishakira undi mugore.

Kigali today dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari hashize imyaka itatu batandukanye. Umwana mutoya mu bo babyaranye afite imyaka umunani.

Aha niho ahera asaba ubufasha kuko ngo n’abo yari asanzwe afite kubatunga byari byamunaniye ku buryo bamwe banataye ishuri kubera ubukene.

Arifuza uwamuha Mitiweri ngo azajye abasha kuvuza abo bana. Nuwamufasha kubona amata yo kubaha ngo yaba amufashije cyane.

Abo batatu yibarutse, yababyaranye n’umugabo yagiye kwaka akazi ashakisha ibyo gutunga bariya bandi batanu.

Amarira amushoka ku matama agira ati “Kuva namenya ko ntwite naheze mu nzu. Nta ntege numvaga mfite. Nigeze no gushaka kuyikuramo kuko nabonaga uko mbayeho bitanyemerera kubyara undi mwana.”

Abo bana yabyaye kuri ubu bambaye utwenda bahawe no kwa muganga. Umuforomo uri kubakurikirana avuga ko nta kibazo bafite.

Umwe yavukanye ibiro bibiri n’amagarama 300, undi avukana ikiro n’amagarama 900, uwa gatatu avukana ikilo kimwe n’amagarama 700.

Mukandanga niwe bigaragara ko afite ibibazo kuburyo batangiye kumukorera ibizamini ngo barebe indwara arwaye.

Ibitekerezo

  • What kind of ubujiji...
    Umugabo aramutaye none agiye muburaya. Yaraziko se nakoreraho bizagenda gute? Ariko kuki abirabura basebya ikiremwa muntu???? Reka abazungu baduce amazi nitwe tubitera. How come ufite abana batanu warangiza ugatera impuhwe nyuma yubusambanyi ubeshya gusa. None bagufashe kungufu? Icyo kimero cyawe niyo nzobe yawe nibyo byagushutse singaye umugabo wagutaye kuko uri inka muzindi uri igicucu ruganzu

    Imana ikomeze ibane nawe kandi uyizere ntizagutererana.none uwabona icyo amufasha yabigenza gute

    Imana ikomeze ibane nawe kandi uyizere ntizagutererana.none uwabona icyo amufasha yabigenza gute

    uwashaka kumufasha yanyura he muduhe contacte mwizeye kuko har abanyiyitirira ntibimugereho

    Umva ko leta yagowe. Ejo uyu araba asakuza ngo bamurangaranye ntibamufashije hejuru yo kubyara azi ko n’abo asanganywe atabashoboye???? nk’aba nibo batuma igihugu kidatera imbere.

    Muri rusange ngira impuhwe ariko uyu mugore ndumva anteye umujinya gusa. Azi ko nta bushobozi afite n’abana asanganywe ntabashoboye, yarangiza akongera akabyara koko??? N’iyo abyara umwe byari ikibazo. Ubundi se hari umuntu ukibyara abana 5 muri iki gihe tugezemo? Mbabajwe na bariya bana babyawe n’injiji itazagira icyo ibamarira naho umugabo we ndamwumva nanjye rwose umugore w’igicucu namuta.

    Uwo mugabo yagiye gushakaho akazi akamutera inda namuvuge, amazina ye ayashikirize ubuyobozi hanyuma bumushake azajye atanga amafaranga yo kurera abo bana.

    Nubwo byitwa ko uyu mugore yasambanye n’umugabo wamuhaye akazi, birakwiye ko uwo mugabo nawe yumva ko ari inshingano ze kurera abo bana, cyane cyane ko yasambanyije uwo mugore biturutse ku bukene yari yifitiye.

    Abana ni umugisha w’Imana, nimusigeho gutuka uriya mubyeyi. Imana yabamuhaye ifite uburyo izakora bazabaho.

    Ndabona hari abihaye kumutuka ngo yabyaye abana benshi, kubyara abana benshi ntabwo ari ikibazo muri iyi si turimo. Ahubwo ikibazo ni ubusambo bwateye muri iyi si turimo, aho bamwe bumva batunga ibya mirenge kandi bakaba badashobora no kubisaranganya cyangwa kubisangira n’abandi.

    Ubusambo, umururumba, kwikubira, kwikunda nibyo bituma habaho abakene n’abakire muri iyi si. Izo ngeso mbi ziramutse zitariho, abana bose bavuka bashobora gukura, bakarya, bakavuzwa, ndetse bakaniga.

    Agira ati “Sinari nzi ko ntwite batatu kuko ntigeze njya no kwa muganga kubera kutagira mituweri. Namaze kubyara uwa mbere, uwa kabiri aza nibwira ko ari iya nyuma ije, n’uwa gatatu biba uko.â€
    Aha wakishe mass nkurikije ubujiji bwawe. Ahubwo wari kubwira uyu munyamakuru ukuvugira uti "sinarinziko nzabyara kuko nabonye ntwite sinahita mbyara nibeshya ko ntazabyara wenda inda izisubizayo Niyo mpamvu ntagiye kwamuganga hakiri kare ntungurwa no kubyara uwambere uwakabiri nuwagatatu."

    Humura mubyeyi Imana yatumye bavuka ari batatu bakaba ari bazima ibafitiye umugambi. Abamutuka namwe murekere aho utarakoze iki yakoze kiriya mwimutera amabuye!! n’ibisiga byo mu kirere bibaho nkanswe umuntu uremye mu ishusho y’Iyamuremye. Nyagasani Yitegereze maze amwiteho

    Ko mbona bigoye ko igihugu cyacu cyatera imbere gifite abenegihugu bagikora nk’ibi? Ese Koko twavuga ngo kubyara ni gahunda y’Imana ntitwibaze ejo hazaza, ngo ngaho ni aha Rurema? Najyaga nibaza aho abana tubona mu muhanda bava, none ndahamenye. Ababishinzwe rero, Dore aho ikibazo Cy’abo bana Kiri. Ntimuzakirwanyiriza mu migi ngo mukibashe igihe mutakirwanyirije mu mizi... None se ubu twavuga ko muri uru rubyaro hazaburamo abibera mu muhanda Koko?

    mubyeyi ihangane? isi ningome ,ariko imana igufiteho umugambi ,ihangani abaguseka umubye ninku umucyecuru yarasinze baramuseka aravaga ngo nasekwa nutararuteye ihangane isi igiye kurangira,

    Mubyeyi nuko nuko IMANA irikumwe nawe ushyireho Nimero ya mobole abagiraneza bagufashe umubyeyi iyo abyaye agomba guhembwa nuwo mugabo babyaranye bafatanye kurera abo bamalayika kuko ntibazi icyo bazira niba umugabo abihakana bamufate DNA bekwita umugore nyirabayazana uwo mugabo niwe munyabyaha banamufunge ishyirahamwe rya batega RUGORI ko mudafasha uwo mubyeyi cyangwa nuko ari umutindi ngyewe nemeye kumwishyurira mituwele telefone ningombwa yishyireho ubone ubufasha bwihuse murakoze banyamakuru iyi nkuru iteye agahinda wamugabo we ayo marira uwo mubyeyi aririra kwa muganga IMANA izakwishyura

    Nanjye nababazaga uburyo umuntu yamugezaho inkunga,akwiye gufashwa,nawe siwe niko Imana yabishatse, murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa