skol
fortebet

’Ibinini bya asipirini ni bibi ku bantu bashaje’ Ubushakashatsi

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’ ubushakashatsi Lancet cyagaragaraje ko iyo umuntu ufite imyaka irenze 75 anyweye ibinini bya Asipirini arwaye indwara y’ umutima ava amaraso mu nda.
Abakoze ubushakashatsi bavuga ko abantu bakuze kugira ngo birinde iyo ngorane yo kuva amaraso mu nda kubera banyweye asipirini bagomba kwingira bakoresheje umuti witwa PPI. Uyu muti ufasha abantu kwirinda indwara zo mu nda.
Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko ibinini by’ Aspirini bifite akamaro gakomeye mu guhangana n’ indwara y’ (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’ ubushakashatsi Lancet cyagaragaraje ko iyo umuntu ufite imyaka irenze 75 anyweye ibinini bya Asipirini arwaye indwara y’ umutima ava amaraso mu nda.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko abantu bakuze kugira ngo birinde iyo ngorane yo kuva amaraso mu nda kubera banyweye asipirini bagomba kwingira bakoresheje umuti witwa PPI. Uyu muti ufasha abantu kwirinda indwara zo mu nda.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko ibinini by’ Aspirini bifite akamaro gakomeye mu guhangana n’ indwara y’ umutima. Bivuze ko kuba Asipirini ituma umuntu urengeje imyaka 75 ava amaraso mu nda iyo ayinyweye arwaye umutima bitavuze ko agomba guhagarika asipirini kandi arwaye umutima ahubwo agomba gukoresha yakoresha PPI.

Itsinda ryo mu Bwongereza ryakoze ubu bushakashatsi rivuga ko kunywa asipirini bifite ingaruka zirenze izo abantu bibwira, ibi ngo biboneka cyane ku bantu bakuze.

Ariko ngo ni ubwo bimeze gutyo nta muntu ukwiye guhagarika imiti kabone nubwo yaba abona ko imugiraho ingaruka, ngo agomba guhagarika cyangwa guhindura imiti ari uko abitegetswe na muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa