skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yahisemo gusuhuza abayobozi akoresheje inkokora mu guhashya Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Werurwe 2020, nibwo Perezida Kagame yagaragaye ari gusuhuza umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba,Fred Mufulukye, akoresheje inkokora ubwo yari I Nasho muri Kirehe mu gutaha ku mugaragaro umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu zikomoka ku zuba.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yatashye ku mugaragaro uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu zituruka ku zuba wuzuye utwaye akayabo ka miliyoni 54 z’amadolari ku nkunga ya Howard G. Buffett.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’umushoramari Howard G. Buffet basobanuriwe uko umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu zituruka ku zuba ukora n’inyungu uzazanira abanyarwanda mu muhango wo kuwufungura.

Perezida Kagame abaye undi mukuru w’igihugu ugaragaye ari gusuhuzanya adakoresheje ibiganza nyuma ya Magufuli wagaragaye ari gusuhuza uwo batavuga rumwe akoresheje ibirenge.

Coronavirus ikomeje gukwirakwira cyane ku isi aho abarenga ibihumbi 100 bamaze kuyandura hirya no hino mu gihe abantu basaga ibihumbi 4000 bamaze guhitanwa nayo.



Ibitekerezo

  • UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Mu Butaliyani n’ahandi henshi,nta muntu ukijya ku kazi.Ibi biza (natural disasters) n’indwara z’ibyorezo bidasanzwe,bibiliya yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Ongeraho n’intwaro ziteye ubwoba (Hypersonic missiles) barimo gukora,zasenya isi mu kanya gato.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa