skol
fortebet

Igihe umuhanzi Kizito Mihigo azashyingurirwa cyamaze kumenyekana

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuryango w’umuhanzi Kizito Mihigo watangaje ko azashyingurwa kuwa Gatandatu nyuma yokwiyahurira muri kasho yari afungiwemo akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gushaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Sponsored Ad

Uyu muryango wa Kizito wari utuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, aho bakunda kwita Mu Kamenge watangaje ko uzamushyingura kuwa Gtandatu w’iki cyumweru nkuko amakuru dukesha umuseke abitangaza.

Uhagarariye umuryango wa Kizito wavuze mu izina ry’umubyeyi we yatangaje ko azashyingurwa ku wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Uhagarariye umuryango yavuze gahunda yose, ko mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo, saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera. Saa saba bazajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Kuwa 17 Gashyantare 2020 nibwo polisi yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izihimbaza Imana yasanzwe yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo akoresheje ishuka yararagaho.

Ibi byabaye nyuma y’aho kuwa Kane taliki ya13 Gashyantare 2020 yafashwe n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru agiye kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi.

Ibitekerezo

  • Murakoze umuryango kutumenyesha gahunda yo guherekeza umuvandimwe wacu Kizito Mihigo. Tuzaba hafi y’umuryango we tuwufate mu mugongo

    Mukosore ntabwo ari Umurenge wa Nyabimata. Ni mu Akagali ka Remera, Umurenge wa RUHERU

    Igendere muhungu twagukundaga turi benshi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa