skol
fortebet

Imiryango 1,500 ituye mu manegeka igiye kwimurwa kubera imvura nyinshi iteganyijwe I Kigali

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyaburiye Abanyarwanda ko imvura nyinshi igihe gukomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa gatanu, bituma abayobozi b’umujyi wa Kigali bafata imyanzuro ko bagiye kwimura imiryango igera ku 1,500 ituye mu manegeka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo kuwa mbere, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko abo bagomba kwimurwa ari abatuye ahegereye ibishanga n’ahandi hateje akaga.

Aimable Gahigi uyobora ikigo gishinzwe iteganyagihe yavuze ko imvura nyinshi izagwa mu mujyi wa Kigali,mu karere ka Gicumbi, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare n’igice cy’amajyaruguru.

Ati: "…muri uku kwezi kwa gatatu aho niho hateganyijwe imvura nyinshi ugeraranyije n’ahandi mu gihugu".

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko iyi nkuru atari nziza kuko n’imvura yari imaze iminsi igwa yashegeshe igihugu.

Mu mezi atatu ashize mu gihugu hose, abantu 60 barapfuye bazira ingaruka z’imvura, inzu zigera kuri 900 zirasenyuka burundu naho hegitari zirenga 2,000 zirengerwa n’amazi.

Impungenge nyinshi ziba i Kigali kubera imiturire

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gihe gishize imiryango igera ku 6,000 yimuwe ivanwa mu bishanga no mu manegeka aho ituye.

Mu kwirinda ingaruka z’ibiza bivuye kuri iyi mvura igiye kugwa, Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali avuga ko indi miryango igera ku 1,500 igomba kwimurwa.

Ati: "Uhereye hariya Mpazi (hagati ya Kimisagara na Gitega), hariya ku Mulindi mu murenge wa Nyarugunga, za Rwampara, hirya muri za Kangondo zombi na Kibiraro (aha hazwi nka Bannyahe).

Tugenda tureba amazu cyane cyane ari mu kaga".

Bamwe mu bimuwe mu nkubiri nk’iyi ishize binubiye uburyo bimuwemo, cyane cyane abari bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko batahawe ingurane.

Bwana Rubingisa yemera ko n’ubu hari abazimurwa nubwo bari barahawe ibyangombwa byo kubaka byemewe n’amategeko, gusa akavuga ko aya ari amakosa yabaye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof.Anastase Shyaka mu buryo buteruye we asa n’uwemeza ko nta ngurane aba bazabona.

Ati: "Ugiye kubaka ahantu ibitaro, umuntu yari yarahubatse nk’aka-villa, cyangwa ugiye kuhaca umuhanda, uwo ugomba kumuha ingurane kuko ugiye kuhashyira ibikorwa by’inyungu rusange.

Ariko aha [abagiye kwimurwa], ahantu hari igishanga dushakira inzira y’amazi kugira ngo tuve mu biza, ayo mazi iyo aje akabibatura ntabwo navuga ngo nihagire uguha ingurane".

Prof. Shyaka yemeza ko ibi leta ibikora mu rwego rw’ubutabazi.

Gusenyera ku ngufu abatuye ahateje akaga byatumye hari uduce duhanagurwa burundu, ahakozweho cyane ni nka Kiruhura, Gatsata, Nyabugogo n’ahandi hanyuranye mu mujyi wa Kigali.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa