skol
fortebet

Impunzi z’Abarundi zisaga 600 zizataha iwabo kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi zibarirwa hagati ya 500 na 600 ziba mu Nkambi ya Mahama zizataha mu gihugu cyazo zinyuze ku mupaka wa Nemba.

Sponsored Ad

Nyuma y’inama yahuje u Rwanda, u Burundi n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, mu ntangiriro z’uku kwezi biga ku kibazo cyo gutaha kw’izi mpunzi,bemeje ko impunzi za mbere zizataha kuri uyu wa Kane.

Ibi byabaye nyuma y’uko Leta y’u Burundi yari imaze iminsi ishinja u Rwanda gufata impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama nk’ingwate.

Tariki ya 26 Nyakanga 2020, ni bwo impunzi z’Abarundi 331 ziba mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye zimusaba ko yazifasha gutaha.

Mu kuzisubiza,Perezida Ndayishimiye yagize ati “Ni nayo mpamvu dusaba bose gutaha, niba ibyo bihugu bahungiyemo bibafashe nk’ingwate - kuko turabibona ko byabafashe nk’ingwate, kuko nta muntu ushaka gutaha mu gihugu cye ngo hagire igihugu kimwangira gutaha - ni ukuvuga ko babafashe nk’ingwate, babafata nk’imbohe. Turasabye rero ko icyo gihugu cyabarekura bakitahira mu gihugu cyabo cy’amavuko.”

Ibi Ndayishimiye yabivuze yirengagije ko kugira ngo impunzi zitahe,habanza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi na HCR.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko Leta y’u Rwanda itazahwema kwita ku mpunzi icumbikiye ku butaka bwayo, ndetse ikaba initeguye koroshya gahunda yo guherekeza mu mahoro impunzi zizaba zihisemo gutahuka nta gahato.

Yatangaje ko icyo gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR ndetse na za Leta bireba.

Kugeza ubu imibare ya UNHCR igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi 71,000 zirimo abarenga 60,000 baba mu nkambi ya Mahama abandi bakaba batuye mu migi itandukanye. Impunzi zavuye muri Congo u Rwanda rucumbikiye zo zirarenga ibihumbi 77.

Ikibazo cyavutse ubwo izi mpunzi zemererwaga gutaha,nuko zimwe zifite amadeni menshi mu Rwanda,abo zirimo amafaranga banga ko zitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa