skol
fortebet

Imvura ikaze yaraye iguye mu Rwanda yahitanye abantu 12 yangiza ibikorwaremezo bitagira ingano

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko abantu 12 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019 hirya no hino mu Rwanda.

Sponsored Ad

MINEMA yabwiye abanyamakuru ko mu gihugu hose abantu 12 baraye bahitanwe n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, 4 ni abo mu Mujyi wa Kigali.

Ku Cyicaro cy’Umujyi wa Kigali habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku biza byaraye bitewe n’imvura yaguye kuri uyu wa Gatatu ikangiza ibikorwa bitandukanye.

Muri iki kiganiro cyarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase ari kumwe n’uw’ibikorwa remezo Amb.Claver Gatete, Umuvugizi wa Polisi, Meya w’Umujyi wa Kigali, abayobozi muri MINEMA n’abandi,abanyamakuru babwiwe ko abantu 12 mu gihugu hose aribo bamenyekanye ko bahitanywe n’iyi mvura ikomeye yaraye iguye.

Amazu asaga 100 ni yo byavuzwe ko yasenyutse burundu mu gihugu cyose. Imihanda isanzwe ibarirwamo n’ikomeye na yo irimo iyasenyutse ku buryo hari iyafunzwe ijoro ryose ntikoreshwe.

Havuzwe kandi n’imodoka ndetse n’amapikipiki byakunkumakanywe n’amazi .

Polisi y’igihugu yatangarije abanyamakuru ko imaze kurohora imodoka 6 ndetse n’amapikipiki 20, ikaba igishakisha bene byo.

Inganda z’amazi nk’urwa Nzove mu mujyi wa Kigali ngo zabangamiwe bikomeye n’ingaruka z’iyi mvura kuko amazi y’isuri yivanze n’ayamaze gusukurwa.

Hari kandi n’insinga zitwara amashanyarazi ndetse n’inkingi zayo zangiritse ku buryo ibice bimwe byagize ibibazo byo kubona umuriro w’amashanyarazi.

Ministeri ishinzwe ibikorwaremezo (infrastructure) yatangaje ko ubu hari ikibazo gikomeye muri uru rwego kubera iyi mvura .

Ubwo iyi mvura idasanzwe yagwaga, Polisi y’Igihugu yatangaje ko yateye umwuzure mu bice bimwe na bimwe bya Kigali bituma imihanda Kimisagara-Nyabugogo, umuhanda wa Kanogo-Kimihurura n’umuhanda wa Poids Lourds itaba nyabagendwa.

Umwuzure wari henshi mu mujyi wa Kigali bituma Polisi ikora akazi gakomeye ko kurokora abantu,kubambutsa,gukura ibiti mu muhanda,n’ibindi.

Minisitiri Gatete yavuze ko imvura yaguye yari nyinshi mu buryo bukabije yangiza ibikorwa remezo birimo imihanda hirya no hino gihugu. Yavuze ko kuri ubu inganda z’amazi mu Mujyi wa Kigali zitari gukora asaba abanyarwanda gukoresha neza ayo mu bigega mu gihe iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe [Meteo Rwanda] cyatangaje ko imvura igikomeje abaturage basabwa kwitonda,abagituye mu manegeka no mu bishanga bakihutira kuvamo vuba.

Meteo yatangarije Abaturarwanda bose ko muri iyi minsi itatu (3) guhera taliki 26 kugeza 28 Ukuboza 2019, hateganyijwe imvura iringaniye ariko ishobora kwiyongera mu majyepfo y’Iburengerazuba.

Kugeza ubu nta ngengo y’imari iragaragazwa ikenewe mu gusana ibyangiritse, ngo haracyakorwa isesengura ry’ibyangiritse byose.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa