skol
fortebet

Imvura ikomeye yahitanye abantu 8 inasenya amazu arenga 100 mu gihugu hose

Yanditswe: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko imvura yaguye ku itariki ya 1 -2 Gicurasi 2020, yahitanye abantu umunani, batanu barakomereka mu gihe inzu zirenga 100 zasenyutse.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko iyi mvura yateje Ibiza bikomeye, ku buryo hari imyaka myinshi yarengewe n’imyuzure n’imihanda itandukanye igwirwa n’inkangu.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko hagati ya tariki 1–10 Gicurasi hateganijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 90-120 mu mujyi wa Kigali, intara y’Amajyaruguru n’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi itwara ubuzima bw’abantu, yangiza imitungo itandukanye n’ibikorwaremezo.

Ibiza byiganje biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba,iteza inkangu,imyuzure,inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura. MINEMA irasaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo:

1.Abatuye ahantu h’amanegeka barasabwa kuhimuka byihuse.

2.Kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.

3.Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi;

4.Kwihutira kuva mu mazi (mu nzuzi, abareka, abashoye inka, …) igihe imvura itangiye kugwa;

5.Kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi;

6.Kwirinda gukoresha telephone mu gihe cy’imvura irimo inkuba;

7.Guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta;

8.Kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka;

9.Gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda;

10.Gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende n’imyuzi

11.Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego.

MINEMA yaherukaga gutangaza ko mu ijoro ryo ku wa 24-25 Mata 2020, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza; hapfa abantu 3,hakomereka 3, inzu 215 zirasenyuka, imyaka iri kuri hegitari 66.3 irangirika, imihanda 11 n’ibiraro byayo 6 byangiritse n’imiyoboro 2 y’amazi, hapfa n’amatungo magufi 5

Ibitekerezo

  • Ibi byose biraterwa nuko abantu bangije ikirere Imana yaduhaye (air pollution).IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

    abanyakigali benshi bubatse nabi nta kuntu batasenyerewa; udafite inzu yasenyutse, urukuta rwasenyutse cg se inzu yajemo imisate keretse inzu nkeya. ikibitera ni uko abantu bose bihaye gufata amazi y’imvura kandi ntawe uzi uko amazi y’imvura angana. hagomba kubaho gahunda yigihugu yo kurekura amazi yose yimvura akajya muri za ruhurura zigomba kubakwa na Leta.
    ubu se ubutaha imvura yaguye mu kwa 04 nu kwa 5 niyongera mu kwa 9 ikikuba nka 02?
    ibi ntibisaba ba injenyeti bava hanze, umuntu wese arabibona

    wowe wiyita SEZIKEYE, ubwo urafata umwanya ukandika ibintu nka biriya bidafite ishingiro? ubwo se umuntu atangije ikirere yabaho ate? ntabwo yaba akiri umuntu? urashaka ko tubaho nkibikoko tukajya twibera mu nsenga nk’iziimpyisi? abantu bajye bababeshya ngo ni amadini, ariko narumiwe. noneho muzajye kuba muri pariki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa