skol
fortebet

UPDATE:Imvura nyinshi yaraye iguye hirya no hino mu Rwanda yishe abantu 65 inangiza ibitagira ingano

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu kugeza ubu hamaze kumenyekana abarenga 65 bapfuye nk’uko abayobozi babitangaza.

Sponsored Ad

Imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera nyuma y’iyo abayobora uturere batangaje aho ku gicamunsi Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [MINEMA] yatangaje ko abantu 65 aribo bamaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’iyi mvura yaguye mu ijoro ryakeye. Ibikorwa binyuranye birimo imihanda, inzu z’abaturage n’imirima byangiritse mu buryo bukomeye.

Kuri uyu wa Kane,mu gihugu hose hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure nk’uko Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yabitangaje.

Kugeza ubu hangiritse ibikorwaremezo birimo imihanda (Gakenke-Vunga- Musanze), inzu 91 zasenyutse n’ibiraro 5 byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure, ibarura riracyakomeje.

Mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda uturere twa Gakenke na Nyabihu -tuzwiho imisozi miremire - nitwo twibasiwe cyane, inzu zagwiriwe n’inkangu, imihanda n’imirima ihinze birangirika.

Utundi turere twibasiwe harimo Muhanga, Rulindo na Musanze.

Imibare y’abahitanywe n’iyi mvura mu turere:

Gakenke: 22
- Nyabihu: 18
- Muhanga: 12
- Musanze: 6
- Ngororero: 5
- Rulindo: 1
- Rubavu: 1

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera naho haravugwa umuryango w’abantu bapfuye bagwiriwe n’inkangu. Amakuru ataremezwa n’abategeka aka karere kugeza ubu.

Uretse abaturage bapfuye, inkangu zamanutse zisiba umuhanda Kigali-Musanze bihagarika urujya n’uruza mu gihe gito ubanza gutunganywa.

Gakenke

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yabwiye BBC ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.

Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita ati: "Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu".

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye BBC ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: "Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa".

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.

Nyabihu bamaze kubara 10 bapfuye

Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu yabwiye BBC ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubu "yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu".

Ati: "Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.

"Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo".

Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.

Ati: "Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye nabi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga".

Muri ibi bihe by’imvura,MINEMA irasaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza zirimo:

1.Abatuye ahantu h’amanegeka barasabwa kuhimuka byihuse.

2.Kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.

3.Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi;

4.Kwihutira kuva mu mazi (mu nzuzi, abareka, abashoye inka, …) igihe imvura itangiye kugwa;

5.Kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi;

6.Kwirinda gukoresha telephone mu gihe cy’imvura irimo inkuba;

7.Guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta;

8.Kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka;

9.Gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda;

10.Gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende n’imyuzi

11.Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yaherukaga gutangaza ko imvura yaguye ku itariki ya 1 -2 Gicurasi 2020, yahitanye abantu umunani, batanu barakomereka mu gihe inzu zirenga 100 zasenyutse.

Ibitekerezo

  • Kuva u Rwanda rwabaho,nta na rimwe IMVURA yigeze yica abantu bangana gutya.Biterwa nuko abantu bangije ikirere (air pollution).IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa