skol
fortebet

Ingamba zikarishye zo kurwanya Coronavirus zongerewe igihe cy’iminsi 15 zishyirwa mu bikorwa

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu yize ku Cyorezo cya COVID-19,yemeje ko ingamba zikarishye zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda zizakomeza kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Sponsored Ad

Iyi nama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 01 Mata 2020, yemeje koAbanyarwanda bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zikarishye zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown),mu gihe kingana n’indi minsi 15 yiyongera ku yindi 14 izarangira ku Cyumweru. Izi ngamba zizakomeza kugeza ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

Ingamba zafashwe kuwa 21 Werurwe 2020 zigomba gukomeza gukurikizwa:

Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

Insengero zizakomeza gufunga.

Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

Utubari twose tuzakomeza gufunga.

Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ubwitange bagaragaje mu kurwanya COVID-19, abasaba gukomeza ubufatanye muri ibi bihe bidasanzwe. Yanashimiye inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubahiriza ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyo Cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku isuku bakaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi,gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu mu gihe bahuriye nko mu isoko n’ahandi hateraniye abantu benshi,kwirinda gusuhuzanya no gukoranaho no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa