skol
fortebet

Kabutare: Ababyeyi n’impinja zabo barazwa ku gitanda ari babiri bacurikiranye

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Kabutare bavuga ko babangamirwa no kuba nyuma yo kubyara baryamishwa bacurikiranye ari babiri ku gitanda kimwe n’impinja zabo ebyiri.
Ibitaro bya Kabutare nibyo bitaro bikuru by’akarere ka Huye. Mu minsi ishize humvikanye abaturage binubira uburyo bakirwa n’abaganga n’ abakinubira ibikoresho bidahagije.
Ibi bitaro biri mu mugi wa Huye, umwe muri itandatu yunganira Kigali.
Nyuma y’ aho Perezida Kagame asabiye Minisiteri y’ubuzima gukosora imikorere, Umuryango (...)

Sponsored Ad

Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Kabutare bavuga ko babangamirwa no kuba nyuma yo kubyara baryamishwa bacurikiranye ari babiri ku gitanda kimwe n’impinja zabo ebyiri.

Ibitaro bya Kabutare nibyo bitaro bikuru by’akarere ka Huye. Mu minsi ishize humvikanye abaturage binubira uburyo bakirwa n’abaganga n’ abakinubira ibikoresho bidahagije.

Ibi bitaro biri mu mugi wa Huye, umwe muri itandatu yunganira Kigali.

Nyuma y’ aho Perezida Kagame asabiye Minisiteri y’ubuzima gukosora imikorere, Umuryango wasuye ibitaro bya Kabutare usanga muri serivisi hafi ya zose abarwayi binubira uko bakirwa.

By’umwihariko aho babyeyi baruhukira bamaze kubyara, wasanze ababyeyi baryamye ku gitanda 1 ari babiri n’impinja zabo. Umwe aryamye acuramye undi aryamye areba ruguru.

Umwe muri abo babyeyi twahaye izina rya Chantal ku mpamvu z’ umutekano yasobanuye uko bikorwa.

Yagize ati ” Uba uvuye kubyara kandi baba banakubaze kuko hano ntawe bahazana atari bubagwe, wajya kubona ukabona bakuzaniye undi mubyeyi bakakuryamisha ureba hepfo nawe akaryama areba haruguru n’impinja zanyu 2”

Chantal yongeyeho ko hari igihe,umwe aba afite ikibazo cyo kuva undi nta cyo afite, umwe akaba yakwanduza undi.

Ati ”Biteye ikibazo kuko umwe hari n’uburwayi afite ashobora no kwanduza undi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare Dr Nzambimana Jean Bosco avuga ko akenshi bikunda kubaho iyo ababyeyi babaye ari benshi atanga icyizere ko iki kibazo kizakemuka vuba.

Yagize ati ” Ku bijyanye no kuryamisha ababyeyi 2 ku gitanda 1 babyaye bibaho ariko si buri gihe. Nabwo biba byatewe n’uko hari igihe abayeyi babyara ari benshi. Gusa twakoze ubuvugizi ubu Minisiteri y’ubuzima yatwubakiye indi nzu abayeyi bayariramo(Maternite) twizeyeko icyo kibazo kizaba cyavugutiwe umuti vuba.”

Nzambimana yongeyeho ko imitangire ya servisi itanoze igihe bibaye umuganga umwe akakira umuturage nabi bidakwiye kwitirirwa ibitaro byose.

Perezida Kagame, ubwo yakiraga indahiro z’abagize guveinoma nshya tariki 31 Kanama 2017 yasabye Minisiteri y’ubuzima gukosora imikorere itanoze .

Tariki 17 Nzeli 2017, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yasuye ibitaro bya Muhima atabateguje ahava ahagaritse ku kazi abaforomo 2kubera imitangire mibi ya servisi yiboneye ubwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa