skol
fortebet

Kamali Karegesa wakoraga mu Bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi yahitanywe n’uburwayi

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Uganda yahitanwe n’uburwayi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wigeze kuba ambasaderi akaba yaranabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imidali n’impeta by’ishimwe yahitanwe n’uburwayi butatangajwe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Hon François Ngarambe yihanganishije inshuti n’umuryango wa Nyakwigendera wakoraga mu Bunyamabanga Bukuru bw’uwo Muryango.

Yagize ati "Azahora yibukwa ku bwo kwitangira igihugu. Imana imwakire.”

Muri Gashyantare 2009 nibwo Karegesa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, inshingano yavuyeho ku wa 7 Werurwe 2011. Yagizwe Ambasaderi muri Afurika y’Epfo avuye guhagararira u Rwanda muri Uganda.

Nyuma ni we wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa mbere wayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, inshingano yahawe tariki 16 Werurwe 2012 akazivaho ku wa 15 Ukwakira 2014.

Kamali Karegesa yari Umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR Inkotanyi mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga.

Ibitekerezo

  • Niyigendere.Ejo natwe tuzamusangayo.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa