skol
fortebet

Kamonyi: Abantu 7 baguye mu mpanuka y’imodoka 3 zirimo Coaster zagonganye

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Gashyantare 2020, mu muhanda Kigali-Akanyaru, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye, aho imodoka itwara abagenzi ya coster, Fuso na Pick up zagonganye.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre,yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari yikoreye ibiti ivuye I Muhanga yagonze Bisi itwara abagenzi [coaster] hahita hapfa abagenzi 6.Iyi coaster yahise nayo igonga indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota double cabine, umushoferi wayo nawe ahita ahasiga ubuzima.

CIP Twajamahoro yavuze ko iyi FUSO ishobora kuba yabuze Feri umushoferi wayo akananirwa kuyihagarika aricyo cyateye iyi mpanuka.

Yagize ati "Yatewe na FUSO ifite plaque RAB 845 M.Yari itwawe na Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35.Yari ipakiye ibiti yerekeza Kigali iturutse I Muhanga,ibura feri igonga Coaster ifite plaque ya RAC 178 V yari itwawe na Nsengimana Manasseh w’imyaka 38.Coaster yangiritse hapfamo abantu 6,hakomereka 8.Yahise yambukiranya igonga double cubin ya RAC 628 S,umushoferi wayo ahita yitaba Imana.Ubu ngubu harimo harakorwa ubutabazi.

Abantu bagera ku 8 bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka ndetse ubu bari kuvurirwa ku bitaro bya CHUK n’ibya Rukoma.

Iyo Coaster yagonzwe bikabije inyuma, yajyaga i Rusizi aho yari itwaye abagenzi 22.

CIP Twajamahoro yasabye abatwara ibinyabiziga twitwararika mu muhanda bakirinda gupakira imodoka ibintu birenze ubushobozi bwazo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa