skol
fortebet

Kamonyi: Umusore yasanzwe yapfuye yimanitse mu bushorishori bw’igiti

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2020,Umusore witwa Hakizimana Jean Dieu wo mu karere ka Kamonyi basanze amanitse mu mugozi mu bushorishori bw’igiti cy’inturusu aho bikekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 18 yiyahuye mu buryo budasanzwe kuko yuriye igiti k’inturusu akamanika umugozi hejuru cyane akaba ariho yiyahurira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko bivugwa ko yabitewe n’umujinya nyuma y’uko abantu bamukijije umugore yari afitiye ideni ashaka kumukubita nyuma yo kumwishyuza.Abari aho ibi byabereye bakaba bahuza kwiyahura kwe n’umujinya yavanye kuri santeri.

Umwe mu baturage witwa Gasake wabirebaga yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be batabaye bajya hagati ya Hakizimana n’uwo mugore kugira ngo batarwana.

Uriya musore w’imyaka 18 y’amavuko abonye ko adashoboye gukubita uriya mugore, yaratashye agera iwabo kwa Sekuru na Nyirakuru bwije afata imyenda ayishyira mu gikapu ntiyababwira aho agiye.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 13, Mata, 2020 basanze umurambo we mu bushorishori bw’igiti k’inturusu yimanika, igiti kiri mu isambu y’iwabo, munsi y’urugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Damascène Mudahemuka yemeje aya makuru.

Ati: “Uriya mwana yarerwaga kwa Nyirakuru. Abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye ku wa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”

Mudahemuka avuga ko urupfu rw’uriya musore ntaho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jososide, agasaba abaturage kumva ko ubuzima ari ubw’agaciro, ko ikibazo cyose umuntu yagira u Rwanda rwakibonera ibisubizo, ariko ntihagire uwiyahura.

Avuga ko Leta itanga ibisubizo ku bintu bitandukanye birimo kubona icumbi, kwivuza, n’ibindi… bityo ko ntawari ukwiye kwiyambura ubuzima.
Umurambo wa Hakizimana wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo usuzumwe, nyuma aze gushyingurwa.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe,,tubashimira uburyo muduha amakuru ’ariko twibaza impamvu abana babanyarwanda bapfa cyaneee biyahuye abandi bakekwako ariko byabagendekeye.muzadukorere kuri iyo nkuru.murakoze

    Ubwose yumvaga atazishyura umwenda wabandi?kwiyahura byo ntawabishyigikira!ariko uwo muyobozi ubeshya ngo leta itanga amacumbi azajye abanza arebe abarara hanze ,kumabaraza,muri za gare,etc......azajye abibeshya abantu bataba mu Rwanda

    @Kanyarwanda, ubu koko uba ugira ngo Leta igire ite ko nta munoza. None se ugira ngo n’amabandi yirirwa yiba mu mujyi ijye ijya kubashaka ngo ibahe inzu? Leta yacu ifasha umuntu utuye mu mudugudu, ariko inzererezi hoya. Nawe uzajye iwanyu nibigaragara ko umeze nabi tuzagufasha, ntacyo uzaba ariko ugabanye induru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa