Kigali

Karongi: Umukozi w’umurenge yikubise hasi arapfa ubwo yari ku kibuga cy’umupira

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 March 2020 Yasuwe: 8821

Uwari umukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere, Vital Nkurunziza,yikubise hasi arapfa ubwo yari yaje gutoza uyu murenge we uri gukina umukino wa gicuti n’uwa Gitesi muri Karongi.



Ku mugoroba wo kuri wa Gatandatu taliki 29 Gashyantare, 2020 nibwo uyu mukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) yapfuye nyuma yo kwikubita hasi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza,uyu mugabo yari arimo areba umupira wa gicuti wahuje umurenge we n’uwa Gitesi, akaba ari we wari umutoza w’ikipe ya Mutuntu.

umukino uri hafi kurangira yongeye itsinda Mutuntu igitego cya gatatu, umukino urangira utyo.



Hashize igihe gito umukino urangiye, ikipe y’umurenge wa Gitesi itsinze Mutuntu ibitego 3-0, ngo abaturage bagiye kubona babona bagenzi babo bahagaze ari benshi aho umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimerere yari ahagaze nabo bajya kureba.

Aba baturage basanze Vital Nkurunziza yaguye adahumeka neza baramuterura bamujyana bamuhungiza ngo barebe ko agarura umwuka ariko biranga agera ku kigo nderabuzima cya Mukungu yapfuye.Iki kigo nderabuzima kiri muri metero nka 100 uvuye ku kibuga aho bakiniraga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutuntu Songa Rwandekwe yabwiye Umuseke ko umurambo w’uriya mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.



Songa Rwandekwe ati: “ Uriya mugabo yari imfura. Yari afite umutima wo kwitangira abaturage ku rwego ntigeze mbona. Umurambo we wajyanywe Kacyiru gukorerwa autopsie, tukazareba uko twamushyingura nyuma.”

Avuga ko uyu mugabo asize umugore n’abana babiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo:Umusore ushinjwa kwiba imyenda yarusimbutse ubwo yahungaga...

Umusore w’imyaka 21 witwa Ahishakiye Jean Bosco, uvuga ko akomoka mu...
29 March 2020 Yasuwe: 4080 0

Rubavu: Wa mugabo wagaragaye ari gukubitwa kubera ko yibye igitoki...

Umugabo witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wo mu karere ka Rubavu, uherutse...
29 March 2020 Yasuwe: 9928 0

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda batangaje byinshi ku buzima bwabo mu bitaro...

Nyuma y’iminsi 14 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye icyorezo...
29 March 2020 Yasuwe: 4286 0

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda babaye 60...Kuri uyu wa Gatandatu...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe...
28 March 2020 Yasuwe: 1706 0

Hatangiye gutangwa ibyokurya ku miryango itishoboye igowe n’ingamba zo...

Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze ku...
28 March 2020 Yasuwe: 4394 0

Minisitiri Shyaka Anastase wa MINALOC yatangaje uko ubufasha Leta yageneye...

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, atangaje ko hagiye...
28 March 2020 Yasuwe: 2666 0