skol
fortebet

Karongi: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza yakubiswe n’inkuba yamusanze iwe arapfa

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza kitwa Ecole Secondaire Nyaruyaga kiri mu kagari ka Gitabura mu Murenge wa Twumba muri Karongi witwa Damascene Ngayabarambirwa yaraye akubiswe n’inkuba imusanze iwe arapfa.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2019,aribwo uyu muyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Nyaruyaga yakubiswe n’inkuba yamusanze iwe ari gukoresha mudasobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Nsanganira Vianney, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera asize umwana w’uruhinja n’umugore.

Ati “ Nibyo niko byagenze. Ni umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza wakubiswe n’inkuba ubwo yari iwe, amakuru yatugezeho avuga ko byari hafi saa moya z’ijoro .’

Yongeyeho ko abaturanyi bahise batabara bajyanya Ngayabarambirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gisovu ariko k’ubw’amahirwe make ahagera yamaze gushiramo umwuka.

Uyu mugabo yari atuye mu kagari ka Gakuta mu murenge wa Twumba.

Ibitekerezo

  • Inkuru ibabaje cyane.Yari akiri muto uko bigaragara.Twihanganishije umugore we.Inkuba zica abantu benshi buri mwaka.Ariko nkuko umunyamakuru yanditse,uyu mugabo yapfuye,ntabwo yitabye imana nkuko bamwe bavuga.Nkuko bible ivuga,upfuye ntabwo aba yumva.Ntabwo rero yakitaba imana kandi atumva.Nkuko Yesu yabyerekanye,ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye yumviraga imana,ni kuzazuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko upfuye yiberaga gusa mu gushaka ibyisi,ntiyite ku byo Imana idusaba,aba agiye burundu atazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa