skol
fortebet

Kayonza: Habonetse imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, mu murenge wa Ruramira wo mu karere ka Kayonza habaye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abatutsi yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira, hakaba habonetse imibiri 15.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho iki cyuzi gikamijwe kugira ngo iki gikorwa gishoboke,uyu munsi habonetse imibiri 15 aho iki gikorwa kizakomeza kuwa Gatatu w’Iki cyumweru.

Iki cyuzi cyatangiye gukamishwa mu kwezi kwa Nyakanga 2019,cyakamye mu cyumweru gishize bituma hatangira imirimo yo gushakisha iyi mibiri aho ku munsi wa Mbere habonetse imibiri 15.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana Murenzi Jean Claude yabwiye RBA ko muri iki cyuzi cya Ruramira hajugunywemo Abatutsi bagera ku bihumbi 2000 ariyo mpamvu hagomba gukomeza gushakisha.

Yagize ati “Uyu munsi twatangiye igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira.Twabonyemo imibiri 15.N’igikorwa tuzakomeza kugira ngo turebe ko n’indi yose yajugunywemo twaba twayibona.

Imibiri y’Abatutsi bajugunywe muri iki cyuzi iri hagati y’ibihumbi 2000 na 300 ariko mu by’ukuri n’ikigereranyo kuko ni abantu baturukaga impande zose mu mirenge itandukanye,hari n’abagendaga baturuka mu turere duhana imbibe nka Gatsibo,Rwamagana,Ngoma.Abo bose bagiye bicirwa hariya bakajugunywa muri kiriya cyuzi.Ni ibihumbi 3000 birengaho ariko ntabwo tuzi umubare nyawo.Turashaka guhera I ruhande turebe ko icyuzi cyose tukizenguruka.”

Akarere ka Kayonza katangiye gukamya icyo cyuzi mu kwezi kwa 7 gushyira ukwa 8.Ubuyobozi bwatekerezaga ko bizabutwara nk’amezi 3 ariko bwagize ikibazo cy’imvura,moteri bashyizemo ngo zikamye amazi ntizabishobora kuko ayo bavanagamo yahitaga agaruka bahitamo gukorana na RAB bacamo umuyoboro uvanamo amazi.

Kugeza uyu munsi aya mazi yarakamye aka karere gafatanyije n’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bagiye gukomeza gushakisha iyo mibiri ari nako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Meya Murenzi yavuze ko bari bizeye ko iyi mibiri yose izaboneka igashyingurwa muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 ariko ntibyakunda kubera izi mbogamizi bahuye nazo.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka bakurikirana ibiganiro ku maradiyo,TV ndetse no kwita ku barokotse Jenoside.

Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, muri iki cyuzi hamaze gukurwamo imibiri 53 gusa ariyo mpamvu hagiye gukomeza igikorwa cyo gushakisha.

Ibitekerezo

  • nibakomeze bashakishe imana ibajye imbere rwose tubone nabandi bajyanwe muburuhukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa