skol
fortebet

Kayonza: Impanuka y’imodoka yakomerekeje 10 ihitana Major na Bishop-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Imodoka ya FUSO yagonganye na Coaster (Matunda) itwara abagenzi, ihitana ubuzima bw’ umusirikare ukomeye w’ u Rwanda n’ umuvugabutumwa(Bishop), ikomerekeramo abantu 10
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda.Impanuka ikaba yabereye mu muhanda Kigali- Kayonza – Rusumo.
Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO (...)

Sponsored Ad

Imodoka ya FUSO yagonganye na Coaster (Matunda) itwara abagenzi, ihitana ubuzima bw’ umusirikare ukomeye w’ u Rwanda n’ umuvugabutumwa(Bishop), ikomerekeramo abantu 10

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda.Impanuka ikaba yabereye mu muhanda Kigali- Kayonza – Rusumo.

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko uretse umusirikare ufite ipeti rya Major wapfuye hamwe na Bishop hanakomeretse abandi 10.

Yagize ati “ Nibyo birababaje yari kumwe n’abandi mu modoka yavaga i Kigali igana Rusumo yakomerekeyemo 10. Nyakwigendera yitwaga Major Cyprien Karinijabo, aruhukire mu mahoro.Ni ubuzima ntakundi.”

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ya Kompanyi ya Matunda yakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali mu gihe abandi bavuriwe ku bitaro bya Rwinkwavu.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa Bishop Nsabimana Daniel wabarizwaga mu Itorero Agape na Major Kalinijabo Cyprien. Umurambo w’uyu musirikare Major Kalinijabo Cyprien wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho uwa Bishop Nsabimana wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ngoma.
REBA AMAFOTO

Iyi mpanuka yari ikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa