skol
fortebet

Kayonza: Umusaza n’umukecuru baterwa n’ihembe, agacuma n’amabuye menshi

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu rugo rw’umusaza witwa Niyoyita Gashongore n’umucekuru we Bamuranga Adariya rwibasiwe n’ibintu bidasanzwe bimaze iminsi bitera amabuye hejuru y’inzu yabo . Haba ku manywa ndetse na n’ijoro bene urugo babuze amahoro ndetse ngo naho bahungiraga hose byabansagagayo bikabatera amabuye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.Ubusanzwe uyu mukecuru, Adariya yari asanzwe ari umuvuzi gakondo we ahakana ko atari ubupfumu kuko yavuraga abantu nk’uko yabibwiye TV1 ducyesha iyi nkuru. (...)

Sponsored Ad

Mu rugo rw’umusaza witwa Niyoyita Gashongore n’umucekuru we Bamuranga Adariya rwibasiwe n’ibintu bidasanzwe bimaze iminsi bitera amabuye hejuru y’inzu yabo . Haba ku manywa ndetse na n’ijoro bene urugo babuze amahoro ndetse ngo naho bahungiraga hose byabansagagayo bikabatera amabuye.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.Ubusanzwe uyu mukecuru, Adariya yari asanzwe ari umuvuzi gakondo we ahakana ko atari ubupfumu kuko yavuraga abantu nk’uko yabibwiye TV1 ducyesha iyi nkuru.
Amashusho agaragaza uburyo iyi nzu iriho amabuye menshi ku mabati ndetse no mu mbuga yayo.

Uyu mukecuru Bamurange yasobanuye uko byose byagenze kugirango inzu yabo itangiye guterwaho amabuye maze atunga agatoki umwe mu bo basangiye uyu mwuga wo kuvura. Ati “Twirirwa mu rutoki, twirirwa dusiganwa n’amabuye peee twahungiye ku muturanyi, twahungiye mu rutoki bikadusangayo ntabwo twongeye gusinzira….Ku munsi w’ejo bundi ho byari hafi ngo umuntu apfe.Umuvuzi twari kumwe ngo arashaka ibyangombwa i Kigali niwe rwose wabikoze ngo namurushakaga icyashara.”

Abaturanyi b’uyu muryango bakomezaga guhurura bagiye kureba ibyaberaga muri uru rugo.Bavuze ko ibyo babonye byabarenze bakurikije ibyo bari basanzwe bazi.

Uyu mugore yagize ati “Njyewe ubwanjye nigiriyeyo n’abandi bantu duhuruye, turagenda dugereya ubundi tubona uko biruka tukabona ibibuye biri kubikubitaho ariko ntitubone aho biturutse…Ni nk’ibitangaza bidasanzwe nonese wambwira yaratekaga yagirango agiye guhisha arye agasanga inkono yuzuyemo umusenyi ukabona umuyaga waserwakira uraje uhushye ibitaka bigiye muri ya nkono….Bavaga mu rugo bakajya gutekera mu rugo rw’umuturanyi ..

Uyu nawe ati “Umva narabyiboneye n’ihembe ryaraje turireba rigenda rihambiriyeho agacuma ryaragenda riguruka gutya riraza rihagarara ku marembo hahambiriyeho agacuma,ukuguru kw’inkoko eeeh hahambiriyiho n’amayugi ya Kinyarwanda.”

Uyu mugabo nawe ati “Ubwo narabyutse tujya gutabara tugezeyo ibuye rikaza ukayoberwa aho riturutse…Ibuye rigaruturuka nkahiriya riti ‘poooo’ tukagenda tugashakisha ahantu ryaba riva ngo rimufate tumubone rimukubite nibura wenda tukamubura noneho tugeze aho turarambirwa turitahira.”

Undi nawe ati “Nabigereranya n’amashitani nonese iyo ureba agacuma nyine ibintu bigenda,abantu bateka umucanga ukajya mu biryo..Abantu nibabone amahoro ngo baryame,bajya no kubaturanyi bakabasangayo..Ibyo bintu njyewe nziko shitani ariwe ukora ibintu bibi ndahamya ko ari amashitani n’ubundi yabateye.”

Cyakora ngo nyuma yo kubura intsinzi y’ibi bintu bibatera amabuye maze bikababuza amahoro bene urugo biyambaje abanyamasengesho maze batwika imiti uwo mukecuru yakoreshaga none ngo kuva batwika iyo miti bene urugo bahumutseho kabiri kuko ibyabateraga ayo mabuye bisa n’aho byacogoye.

Gusa bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko ari imbaraga zasekibi zari zateye uru rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa