skol
fortebet

Kicukiro :Umukozi wa Rwandair yarohamye muri Pisine arapfa

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Umusore witwa Albert Ngaboyisonga wakoreraga ikigo cy’indege z’u Rwanda “Rwandair” yarohamye muri piscine y’imwe muri Hotel ziri mu murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro yarohamye arapfa.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Umuseke.rw abitangaza,mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Mutarama, 2020,nibwo Ngaboyisonga yarohamye muri iyi pisine.

Amakuru avuga ko uyu musore ngo yari asanzwe azi koga ariko yaje kurohama ku mpamvu zigishakishwa n’iperereza ry’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nk’uko umuvugizi warwo Marie Michelle Umuhoza yaraye yabibwiye Umuseke.

Ngaboyisonga bivugwa ko yari umwe mu bakozi b’ikigo cy’indege z’u Rwanda (RwandAir) wari ushinzwe gupakira imizigo.

Nyuma gato yo kurohama ngo bamukuyemo bamujyana ku bitaro bya Polyfam abaganga bagerageza kumufasha ariko biranga, arapfa.

Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ati: “ Nibyo koko ayo makuru twayamenye, umurambo wa Ngaboyisonga nyuma wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyo yazize.”

N’ubwo ikishe Ngaboyisonga kigikorwaho iperereza, hari bamwe ku mbugankoranyambaga bavuga ko yaba yazize umutima wahagaze.

Ibi babishingira ku makuru y’uko yari asanzwe azi koga bityo ko ‘agomba kuba atishwe no gusoma nkeri.’

Ibitekerezo

  • Birababaje kubera ko yari akiri muto.Niyigendere.Wenda tuzamubona yazutse ku munsi w’imperuka niba yumviraga imana ntakore ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa