skol
fortebet

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yasabye Minisante kwirukana abakozi bayo batanze akazi mu buriganya

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yo ku italiki 5/11/2018 Komisiyo y’abakozi ba Leta yandikiye Minisante yayisabye gutanga ibihano bitenganwa n’amategeko ku bihano bihabwa abakozi ba Leta bakoze amakosa anyuranye igahana abayobozi n’abakozi bose bagize uruhare mu gutanga akazi mu buryo bw’uburiganya.

Sponsored Ad

Muri raporo y’ubugenzi yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta mu kwezi kwa 10 2017 yagaragaje bumwe mu buriganya bwakozwe bigaragara ko busa n’ubwagambiriwe mu bizamini by’akazi ku bakozi bashinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) mu bitaro binyuranye bya Leta.

Amwe mu makossa yavugwaga muri iyi raporo, harimo abakozi batanze impapuro zisaba akazi italiki yo gusaba akazi yararenze, kongerera amanota abatsinzwe, kwima amanota abatsinze, guha akazi abatujuje ibyasabwaga n’ibindi.

Muri iyi raporo, byagaragara ko uwitwa Mukankiko Peace wahawe akazi mu bitaro bya Ruhango, Furaha Frank wahawe akazi mu bitaro bya Shyira na Kabanda Albert impapuro zabo zisaba akazi Minisante yazakiriye hafi amezi abiri nyuma y’aho italiki ntarengwa yo gutanga impapuro zisaba akazi yari yararenze.

Aba bose basabye akazi taliki 17/4/2017 italiki ntarengwa yari taliki 24/2/2017. Mu gitabo cy’abatanze dosiye zisaba akazi aba bahawe nomero umwe umwe ifite iy’undi muntu bisa ariko we watangiye igihe dosiye ye, ibi byasaga no kujijisha. Aba bose uko ari 3 bahawe akazi.

Muri iri genzura kandi, byagaragaye ko hari abakandida bahawe akazi nyamara dosiye batanze zitari zujujue ibisabwa.

Twagirimana Albert, wahawe akazi mu bitaro bya Mibilizi, Komisiyo yasanze muri dosiye ye diplome y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ari iyo ku italiki ya 25/8/2017 mu gihe italiki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi yari 24/2/2017.

Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza we muri dosiye ye harimo icyangombwa cyo ku italiki ya 21/10/2017 cy’uko ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi hari amasomo 6 ashigaje!

Mu igenzura kandi, raporo yagaragazaga ko hari abakandida bari batsinzwe ikizamini cyanditse bakongererwa amanota, ndetse n’uwatsinze iki kizamini amanota ye bakayagabanya bityo akimwa uburenganzira bwe bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro.

Musoni Sylvestre yahawe akazi mu bitaro bya Munini yatsinzwe ikizamini cyanditse aho yari yabonye amanota 15/50 atamwemerera gukomeza ikindi kizamini ariko yongererwa amanita 20 ahita yemererwa kujya mu kizamini cy’ikiganiro ndetse asohoka mu batsinze.

Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza yari yabonye amanota 11/50 mu kizamini cyanditse yongererwa amanota 20 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro .

Sinayitutse Desire wahawe akazi mu bitaro bya Gihundwe yari yatsinzwe n’amanota 22 yongererwa amanota 5.5 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro.

Ibyimana Consolatrice wahawe akazi mu bitaro bya Kirehe yari yatsinze ikizamini cyanditse yemerewe gukora ikizamini cy’ikiganiro ariko n’amanota ye arongerwa. Yari yabonye amanota 27.5/50 yongererwa amanota 14.5.

Uwitwa Habiyaremye Valens yari yatsinze ikizamni cyanditse n’amanota 42/50 ariko yimwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro kuko mu gutangaza amanota yasanze afite 15/50. Amanota ye yagabanyijweho amanota 27!

Muri iri genzura kandi, raporo igaragaza ko Sylvestre Musoni wahawe akazi mu bitaro bya Munini atigeze yerekana dipolome y’u Rwanda inganya agaciro n’inyamahanga iri muri dosiye ye nabyo bikaba binyuranye n’amategeko.

Habiyaremye Valens, afite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibaruramali, yari yatsinze ikizamini cyanditse n’amanota 42 ariko amanota ye bayagabanyaho 27 asigarana 15.

Nyuma yo gusohora iyi raporo, Muri Gicurasi uyu mwaka Minisante ikaba yarahise yirukana bamwe muri aba bakozi 9 bavugwaga muri iyi raporo ko bahawe akazi mu buriganya.

N’ubwo Minisante yirukanye abakozi bari bahawe akazi, Komisiyo y’abakozi ba Leta yo ikaba yarasabye Minisante gukurikiza ibiri mu iteka rya Perezida no 65/01 ryo kuwa 04/3/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi cyane cyane ingingo yaryo ya 14 agace ka 9.

Ingingo ya 14 y’iri tegeko ivuga amakosa ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi naho agace kayo ka 9 kakavuga ko umukozi wakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida ku bijyanye n’itangwa ry’akazi nawe yirukanwa.

Ubwo iyi raporo yasohokaga, Umuyobozi w’Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager) muri Minisante Valens Ndonkeye yari mu bashyirwa mu majwi cyane mu kugira uruhare mu makosa iyi raporo yagaragazaga.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko uyu muyobozi yabanje kwima abakozi ba Komisiyo dosiye zakosoreweho ikizamini cyanditse nyuma akaza kuzitanga hakoreshejwe izindi mbaraga z’ubuyobozi.

Twagerageje guhamagara Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisante, Kayumba Malick kuri nomero ye igendanwa ariko ntiyayifata n’ubutumwa bugufi twamwandikiye tumubaza icyo Minisante itenganya gukora kuri ubu busabe bwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta ntiyabusubiza.

Ibitekerezo

  • Valens (DM) se hari uwamukoraho ko wagirango ni Imana muri Minisante, Sha njye sinigeze nkurikirana wasanga nanjye nari natsinze kuko nabonye 11/50 wasanga barankase. Ariko nkabibona uko twarometaga Answersheet yarazivanguraga uwo Valens bikagucanga gusa abanyamakosa bajye bahanwa.

    Erega Ndonkeye Valens muramurenganya ugendeye kuri needs ze umushahara ntuhagije umuntu se umaze kubaka amazu atatu (iyo abamo, iyindi Nyamirambo n’indi ari kurangiza hirya y’aho atuye ) agomba kugira ahandi akura cg bazamukubire gatatu umushahara we

    Aho ni aho babonye, n’ahandi niko bigenda , amanyanga ni menshi, kubona umuntu atinyuka akagabanya amanota? Aba akwiye gufungwa.

    Erega bavandimwe ibi ni ibya minisante gusa urebye muri Local govment ho ni agahinda aho umwe mubagizwe vis mayor afeso wakarere kamwe mu ntara y, iburengerazuba yiyamamazs yavuze ko yize mu buholandi no mu buhinde nyamara urebye muri dosier ye cg CV ye wakumirwa, ese abakoze kuri Ba Es Musanzel 2017 amanota yabo uwabaza Larga aho rwaba ruhire ra ese Kicukiro ho muri 2017ni shyashya kuri 2017cg amanota yahabwaga abakenewe. Murekere aho uwabara imitarire y. Inzuki ubuki twabuvaho

    Uko nsabira guhanwa MINISANTE, ni nako nsaba kuvanwaho kwa KOMISIYO YITWA KO ARI IYA ABAKOZI BA LETA. Tekereza nawe igihe bahembewe cyose ngo ni Komisiyo y’Abakozi ba Leta.!!!!!!!!! Imaze iki? Bavugurure inshingano zayo.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Ibyo amategeko ateganya kubantu batonesha cg bima amahirwe abakandida nibikurikizwe

    iyo ni imwe mu ntambwe mwateye yo kureba uko abantu barengana. Muzajye no muzindi nzego za Leta.Uburezi, ibigo bya Leta. Mu bigo bya Privee ho ni akaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa