skol
fortebet

Kugumirwa ni kimwe mu bitera agahinda gakabije gatera benshi kwiyahura

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Inzobere mu buvuzi bw’ indwara zo mu mutwe zivuga ko gutinda gushaka ari kimwe mubishobora gutera indwara y’ agahinda gakabije. Ku Isi mu bantu 100 biyahura 90 baba bafite indwara y’ agahinda gakabije.
Gasherebuka Jean Bosco, umukozi w’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS, avuga ko indwara y’ agahinda gakabije ihangayikishije Isi kuko ku Isi abarenga miliyoni 300 barwaye iyo ndwara.
Gasherebuka avuga ko iyi ndwara iterwa no kuba hari ikibazo umuntu yaburiye igisubizo, akavuga (...)

Sponsored Ad

Inzobere mu buvuzi bw’ indwara zo mu mutwe zivuga ko gutinda gushaka ari kimwe mubishobora gutera indwara y’ agahinda gakabije. Ku Isi mu bantu 100 biyahura 90 baba bafite indwara y’ agahinda gakabije.

Gasherebuka Jean Bosco, umukozi w’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS, avuga ko indwara y’ agahinda gakabije ihangayikishije Isi kuko ku Isi abarenga miliyoni 300 barwaye iyo ndwara.

Gasherebuka avuga ko iyi ndwara iterwa no kuba hari ikibazo umuntu yaburiye igisubizo, akavuga ko gutinda gushaka ari kimwe mu bibazo abantu bakunze guhura nabyo bakabiburira igisubizo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 7 Mata ariko u Rwanda rwahisemo kujya ruwizihiza tariki 15 Kamena bitewe ni uko tariki 7 Mata ari umunsi wo gutangiza icyumano.

Yagize ati "Agahinda gakabije ni indwara iterwa no kuba umuntu hari ibibazo yaburiye igisubizo, gutinda gusha rero ni kimwe mu bibazo umuntu ahura nabyo ntahite abona igisubizo"

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’ ubuzima RBC Dr Yvonne Kayiteshonga avuga ko mu Rwanda nta myaka ihari yo kuba umuntu yaratinze gushaka, gusa nawe yemera ko gutinda gushaka bishobora kuba intandaro y’ agahinda gakabije.

Yagize ati “Gutinda gushaka bishobora kuba imwe mu mpamvu zitera umuntu kwiheba, kwiheba bikaba byamutera depression(Indwara y’ agahinda gakabije)”.

Uretse gutinda gushaka mu zindi mpamvu zitera agahinda gakabije harimo ibibazo by’ Isi no kunywa itabi.

Dr Kayiteshonga ati “Impamvu zitera depression ni nyinshi hari impamvu zituruka kuko umuntu ateye, hari impamvu zituruka ku bibazo by’ Isi, habaho depression umuntu aterwa ni ibyo yakoze, itera n’ uko umuryango w’ umuntu wakiriye ibibazo bye n’ iterwa no kunywa itabi.”

Mu bimenyetso by’ indwara y’ agahinda gakabije harimo kwanga icyo umuntu yakundaga, kwanga kujya ku kazi, kubabara umutwe, kubura ubushake bwo gufata ibyo kurya, kwigunga, n’ ibindi.


Hagati Dr Yvonne Kayiteshonga, ibumoso Gasherebuka Jean Bosco
Muganga Kayiteshonga na Gasherebuka bavuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda ingaruka ziterwa n’ indwara y’ agahinda gakabije zirimo kwiyahura ari uko umuntu ufite ikibazo kimukomereye agomba kutakihererana ahubwo akakiganiriza umuntu yizeye. Ikindi ngo umuntu umaranye agahinda igihe kingana cyangwa kirenze ibyumweru bibiri akwiye kwihutira kujya kwa muganga.

Muri rusange ku Isi abagera kuri miliyoni 700 barwaye indwara zo mutwe, muri bo abagera kuri miliyoni 350 bafite indwara y’ agahinda gakabije. Imibare ya OMS igaragaza ko 90 % by’ abantu biyahura baba bafite indwara y’ agahinda gakabije.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe muri 2009 bwagaragaje ko 1/3 cy’ Abanyarwanda bafite ikibazo cy’ ihungabana, mu bafite ihungabana umwe kuri babiri yari afite indwara y’ agahinda gakabije.

Ibitekerezo

  • reta ni fate ingamba ibabe hafi abantu nkabo

    Hahaha noneho Bufindo niba Gufinda wa mu candidat afite ingingo?!

    watoye Barafinda

    Iyaturemye yonyine, ni yo ifite ibisubizo byose by’ibibazo bidushengura harimo n’agahinda gakabije.

    BAVANDIMWE BANJYE,UBU MFITE IMYAKA 47, ARIKO MAZE IMYAKA 5 NSHATSE UMUGABO, MFISE ABANA 2 UMUKOBWA N’UMUHUNGU BOSE BARACYARI BATO IMYAKA 3 NUW’1.5 URUMVA NOBONYE UMUGABO MFITE 42 !!!!!! 🥱 nyamuneka kugumirwa bibaho bari barandoze icyangiro giheza kw’ishyiga burundu nkabura uwanjyana kandi mfite n’amafranga ahagije, uziko nabo bita abapfubuzi byanze nkababura birundu,uzi iyo umukobwa ashaje akuze?! Bandangiye Umugabo mubwira ibyanjye byose yampaye umuti ndawukoresha neza, mu minsi 30 gusa icyo gihe nari mvuye ku kazi nka saa kumi nimwe umugabo rwose ukuze yansabye lift (....) Ibindi byahereye ubwo ubu niwe tubana nasanze duhuje ibibazo. Iyi numero izabafasha rwose: 0788354951

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa