skol
fortebet

Meya w’akarere ka Nyarugenge yakiriye Bunani warokoye wa mwana wari ugiye gutwarwa n’amazi amugenera ishimwe anamwizeza n’akazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba yakiriye mu biro bye Bwana BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jacksn wari waheze muri ruhururura Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere Gashyantare uyu mwaka.

Sponsored Ad

BUNANI Jean Claude yasuye Meya ari kumwe n’uyu mwana yarakoye Jackson Gitego, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 06 Gashyantare.

Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’akarere,Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze ndetse amwizeza k’Ubuyobozi bugiye kumufasha mu kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.

Bunani wari usanzwe atwara imizigo Nyabugogo, yashimishijwe n’igikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge amwizeza kuzakora neza akazi bamushakiye ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere.

Bunani w’imyaka 26, yavukiye mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yubatse mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ari naho yasize umugore we n’umwana umwe babyaye.

Ubu acumbitse mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ku mpamvu z’akazi yaje gushaka mu mugi wa Kigali.






Ibitekerezo

  • Uyu akwiye kwitwa intwari rwose.Kuko yasize byose yiyemeza kurokora umwana yashaka nawe agapfa.

    Bunani yakoze igikorwa cy’indashyikirwa.

    I rake I ye kumushimira Kandi ubutwari buraharanirwa

    Nana habw icyubahoro kubw’imirimo myiza yo gutabara uyu musore yakoze.byari biteye ubwoba pe.ishimwe ararikwiye rwose

    Nana habw icyubahoro kubw’imirimo myiza yo gutabara uyu musore yakoze.byari biteye ubwoba pe.ishimwe ararikwiye rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa