skol
fortebet

MINALOC yashyizeho igihe ntarengwa utubari two mu mujyi no mu cyaro tuzajya dufungiraho

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya coronavirus hashyizweho amasaha utubari tugomba gufungiraho aho mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi yo mu turere tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro (21h00) na ho utwo mu cyaro dufunge saa moya z’ijoro (19h00).

Sponsored Ad

Nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kigereye mu Rwanda,Leta yagiye ifata ingamba zikomeye zo kurinda abantu kugikwirakwiza ariyo mpamvu yanashyizeho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari.

Mu itangazo MINALOC yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu yagize iti "

Amasaha y’Utubari: Guhera uyu munsi, utubari two mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi yo mu Turere tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro (21h00) naho utwo mu cyaro dufunge saa moya z’ijoro (19h00)."

MINALOC yatangaje ko bitemewe guteranira mu byumba by’amasengesho,guteranira mu ngo no mu buvumo kuko bishobora gutuma Coronavirus ikwirakwira.

Muri iri tangazo kandi MINALOC yibukije abanyarwanda gukaza isuku yaba ku mubiri mu ngo,amaresitora,utubari ndetse isaba ko abantu birinda kwegerana .

Kuva kuwa Gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020,abantu 11 mu Rwanda nibo bamaze gusanganwa icyorezo cya COVID-19.

Ibitekerezo

  • Ni byiza kugabanya amasaha yo kunywa kugirango abantu badasinda.Ariko mukwiye no kwihanangiriza Pastors bakareka gusaba abayoboke babo ngo bohereze Icyacumi kuli telephones,bababeshya ko ari “amafaranga y’Imana”.Rwose Leta nihaguruke ndetse pastor ubikoze bamufate.Nkuko bible ivuga,Yesu yasabye abakristu gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10 umurongo wa 8 havuga.
    Nta na rimwe abigishwa be basabaga icyacumi.Nubwo birirwaga mu nzira babwiriza,babifatanyaga n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Urugero ni Pawulo wabohaga amahema akayagurisha.Nkuko abyivugira muli Ibyakozwe 20 umurongo wa 33,nta na rimwe yasabaga Icyacumi.Kubera ko cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu bagiraga nkuko Kubara 18:24 havuga.Kubera ko abantu batazi bible,bituma pastors babarya amafaranga.

    Ni byiza kugabanya amasaha yo kunywa kugirango abantu badasinda.Ariko mukwiye no kwihanangiriza Pastors bakareka gusaba abantu ngo bohereze amafaranga kuli telephones,bababeshya ko ari “amafaranga y’Imana”.Rwose Leta nihaguruke ndetse pastor ubikoze bamufate.Nkuko bible ivuga,Yesu yasabye abakristu gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10 umurongo wa 8 havuga.
    Nta na rimwe abigishwa be basabaga icyacumi.Nubwo birirwaga mu nzira babwiriza,babifatanyaga n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Urugero ni Pawulo wabohaga amahema akayagurisha.Nkuko abyivugira muli Ibyakozwe 20 umurongo wa 33,nta na rimwe yasabaga Icyacumi.Kubera ko cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu bagiraga nkuko Kubara 18:24 havuga.Kubera ko abantu batazi bible,bituma pastors babarya amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa