skol
fortebet

MINALOC yatangaje amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero hirindwa COVID-19

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho inama y’abaminisitiri ikomoreye gahunda yo gusezeranya mu nsengero,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize hanze amabwiriza azagenderwaho mu gukora iyo gahunda ariko hanubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi.

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME Ku wa kabiri, tariki ya 16 Kamena 2020 yafatiwemo umwanzuro wo gukomorera gahunda yo gusezeranya mu nsengero ariko uyu muhango ukitabirwa n’abantu batarenze 30.

Uwo mwanzuro ugira uti “ Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15. “

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] yashyize hanze amabwiriza azagenderwaho muri uyu muhango hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya #COVID19.

Muri iri Tangazo,MINALOC yategetse imiryango ishingiye ku myemerere igomba kugeza mu buryo bw’inyandiko ingengabihe y’abasezerana ku Murenge nibura iminsi ibiri mbere y’uko umuhango uba.

MINALOC yemeje ko gusezerana imbere y’Imana bishobora gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa n’izindi nyubako zakira abantu (hotels, salle, amahema) n’ahandi hantu hafunguye.

Minisitiri Prof.Shyaka Anastase yabwiye RBA ko abitabiriye umuhango wo gusezerana bemerewe kwiyakirira ahantu hagari yaba muri hoteli mu maresitora cyangwa se mu ngo ariko hanze.

Amabwiriza MINALOC yashyize hanze:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa