skol
fortebet

MINISANTE yasabye Abanyarwanda bose kwambara udupfukamunwa aho bari hose

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye aho yemeje ko guhera kuri uyu wa Mbere inganda zitangira kudukora ku buryo buri wese azajya abasha kutugura.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na RBA,Minisitiri Ngamije yavuze ko Leta yafashe icyemezo ko buri muntu wese agomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19.

Yagize ati "Ni cyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, ni ukuvuga ko twese tugomba kuzajya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura."

Uyu muyobozi yavuze kandi ko mu Rwanda ngo inganda zatangiye gukora udupfukamunwa tuzaba turi ku giciro cyiza kandi dushobora kumeswa inshuro eshanu (5).

Ati "Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro 5 ari akazima, bivuze ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara kuko icyo kamara ni uko ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, mbese amahirwe yo kumwanduza aba yagabanutse. Iyo uvuga amacandwe ntabwo aba yakuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho yikoreho ngo abe yakwandura...Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu zindi ngamba zafatwa mu bijyanye n’uko iki cyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.

Iminsi ishize,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryasobanuye ko umuntu akwiriye kwambara agapfukamunwa gusa mu gihe yitsamura cyangwa akorora, cyangwa se mu gihe nawe yikekaho kwandura kugira ngo utanduza abandi.

Abandi basabwaga kwambara udupfukamunwa n’abagiriye urugendo ahagaragaye icyorezo cya COVID-19.Undi ukambara ni uwegereye uwarwaye iyi ndwara nubwo yaba ataragaragaza ibimenyetso ariko akaba ari mu kato, undi muntu wa kane wasabwaga kwambara agapfukamunwa ni umuganga cyangwa undi muntu ufasha umurwayi wagaragaje ibimenyetso.

Kubera ko Coronavirus yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye iyo aguye ku muntu cyangwa akayakoraho yarangiza akikora mu maso,mu izuru cyangwa mu gutwi ahita yandura,ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yahisemo gusaba abaturage kutwambara.

Izi ngamba za Leta y’u Rwanda ziyongereye ku zari zihari zirimo ko mbere yo kwinjira mu isoko n’ahandi, usabwa kubanza gukaraba intoki, gusa bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi byarahagaritswe.

Mu gihugu cya Kenya, Polisi yatangaje ko igihe yari yarahaye abaturage kugira ngo babe babonye udupfukamunwa cyarangiye, kandi ko kuva kuwa gatatu yatangiye kujya ihagarika utakambaye.

Umukuru wa polisi Hillary Mutyambai avuga ko abanyaKenya bari bahawe umwanya uhagije wo gushaka utwo dupfukamunwa,bityo rero kuva ubu amategeko agiye gushyirwa mu ngiro.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse kumenyesha ko umuntu uwo ari we wese uzafatirwa hanze atambaye ako gapfukamunwa azacibwa ihazabu y’amashilingi ya Kenya 20.000, cyangwa afungwe amezi atandatu.

Abakora ibikorwa byo kuvura abantu bari basabye leta ko yabaha utu dupfukamunwa, bavuga ko twabuze.

Ubu, agapfukamunwa kambarwa rimwe gusa kagurishwa ku mashilingi 100 ya kenya, mu gihe akambarwa n’abaganga kitwa N95 kagurishwa kugeza ku mashilingi 1,500 ya Kenya.

Leta yasohoye itegeko ry’uko uwo ari we wese uzaba ari mu bice bihuriramo abantu ategetswe kwambara ako gapfukamunwa, ndetse yasabye ama kompanyi atandukanye gufasha kugira ngo tuboneke ku bwinshi.

Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi yigisha abanya Kenya uko utwo dupfukamunwa twambarwa n’uko badukoresha kugira ngo ntibiyanduze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa