skol
fortebet

MINISANTE yashyizeho uburyo bworohereza abaganga n’abarwayi bagorwa kubera Guma mu Rugo

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yamaze gushyiraho uburyo bwo korohereza abakozi bo kwa muganga kugera ku kazi kimwe n’abarwayi kugera aho bivuriza nyuma yaho serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange na moto zihagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Sponsored Ad

Kuva umujyi wa Kigali washyirwa muri Guma mu rugo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri za bus na coasters ndetse no kuri moto zarahagaze.

Nyamara benshi mu bakozi bo kwa muganga bari basanzwe bifashisha ubwo buryo bajya cyangwa bava ku kazi, nta bundi buryo busimbura ubwo bahise bahabwa. Icyakora

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr. Nkundibiza Samuel avuga ko iki kibazo cyagaragaye cyane mu minsi 2 ya mbere ya Guma mu rugo cyatangiye gushakirwa umuti.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse na we avuga ko icyo kibazo cyamaze guhabwa umurongo.

Ku rundi ruhande ariko hari abarwayi na bo bifuza ko bakoroherezwa kugera kwa muganga kuko na bo muri iki gihe cya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali bakora ingendo ndende nkuko aba twasanze ku bitaro bya Kibagabaga babisobanura.

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali hamaze gushyirwaho imodoka zizajya zifasha ababikeneye kujya no kuva kwa muganga, mu gihe n’abafite imodoka zabo na moto bemerewe kuzikoresha.

Serivisi zo kwivuza ni zimwe mu z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma murugo, aho amavuriro ya leta, ay’abikorera na za farumasi bizakomeza gutanga serivisi.

Source: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa