skol
fortebet

MINISANTE yatangije ku mugaragaro za Robo zunganira abaganga mu kwita ku barwayi ba COVID-19 zahawe amazina atangaje [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020 Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangiza ku mugaragaro uburyo bwo gukoresha za robo mu kwita ku barwayi ba COVID19.

Sponsored Ad

Izi robo zizajya zipima umuriro, zikurikirane abarwayi zinabike inyandiko zabo, zizajya zinaha abarwayi ibiryo. Zizajya zinareba abantu batambaye udupfukamunwa.

Izi robo zanahawe amazina y’Ikinyarwanda:Urumuri Icyizere, Kazuba, Ngabo na Mwiza.

Izi ’Robots’ eshanu zigiye gutangira gukora mu bigo bibiri bikurikirana abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda, zakiriwe uyu munsi nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo na Urumuri ni yo mazina y’izi ’robots’ zizakora mu gupima umuriro, guha abarwayi ibyo bakenera no kubika amakuru y’abarwayi ba Covid-19.

Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bisimbura abantu ku mirimo imwe n’imwe, minisiteri y’ubuzima ivuga ko bifite ubushobozi bwo gupima abantu hagati ya 50 na 150 mu munota umwe.

Minsitiri w’ubuzima Dr Daniel Ndamije yabwiye BBC ko izi ’robots’ zizafasha abaganga "gufata ibipimo bimwe, gutanga ibiryo n’imiti ku barwayi bari muri ibyo bigo n’ibindi".

Zishobora kandi kubwira abakozi bari ku kazi aho zibonye ibipimo bidasanzwe ku murwayi.

Mu bindi izi robots zikora harimo kuburira umuntu wambaye nabi agapfukamunwa, no guhuza umuganga n’umurwayi mu buryo bw’iyakure bwa ’video conference’ nk’uko umukozi muri minisiteri y’ubuzima yabibwiye BBC.

Uyu mukozi avuga ko umumaro ukomeye w’izi ’robots’ ahanini ari ukugabanyiriza abaganga ibyago byo kwandura Covid-19 zibarinda guhura kenshi n’abarwayi.

Izi robots zizafasha kandi mu kubika amakuru y’abarwayi ku nyandiko abikwe mu buryo bugezweho no kwihutisha igihe byafataga gukora imirimo imwe n’imwe.

Mu cyumweru gishize, minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hari abaganga bamaze gutozwa gukorana n’izi ’robots’, ubu zazanwe ari eshanu.

Dr Ngamije yabwiye BBC ati: "Ku bigo bibiri dufite ubu [eshanu] zitanga umusaruro, dukeneye izindi ’robots’ mu bindi bikorwa nko gutera imiti yica za ’microbes’ ahahurira abantu benshi nazo turi gushaka uko zizaboneka".

Ibyo bigo ni ikigo kiri i Kanyinya hanze gato y’umujyi wa Kigali, ikindi i Nyamata mu karere ka Bugesera mu burasirazuba.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 297 banduye Covid-19 muri bo 203 barayikize nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

Agaciro k’izi ’robots’, zikorwa n’uruganda rw’Ababiligi rwitwa Zorabots ni ibihumbi 33 by’amadolari ya US n’ukuvuga asaga miliyoni 33 FRW.

Mu minsi ishize,Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye itangazamakuru ko izi robots zizunganira abakora mu rwego rw’ubuzima mu bijyanye no kuvura abanduye Coronavirus by’umwihariko.

Yagize ati “Tubikoresha kugira ngo byunganire abakozi bo kwa muganga, dufite robot izajya ipima ibipimo by’ibanze nk’umuriro, uko umuntu ahumeka, ushobora kuyiha porogaramu yo gufata umuvuduko w’amaraso, mbese muri rusange ni igikoresho gishobora kunganira abakozi bo kwa muganga bita ku barwayi banduye.”

Yavuze ko nko mu bihugu bitandukanye, hari aho bagiye babura abakozi bita ku barwayi ba Coronavirus, ku buryo u Rwanda rwahisemo ko mu igenamigambi hashyirwamo kwifashisha ibikoresho byakunganira abakozi basanzwe kwa muganga, nko mu gihe zifata ibipimo, umuganga cyangwa umuforomo abe akora ibindi bituma“umurwayi afatwa neza kurushaho.”

Dr Ngamije yakomeje ati “Hari izindi zizajya zigemura zikageza n’amafunguro mu barwayi bitabaye ngombwa umukozi, [zunganire] babandi bakora muri za hotel cyangwa kwa muganga tubatangaho amafaranga kugira ngo bajye kugemurira ibiryo bantu tuba twacumbikiye.”

“Ibyo byose ni ibituma tworoshya ibikorerwa abarwayi dufite, bishobora kujya binatanga n’ibisubizo by’ibizamini, nabyo bigatuma abarwayi dufite tubaha ibisubizo vuba tutagombye gutegereza ko muganga cyangwa umuforomo aboneka mu kujya gutanga ibyo bisubizo.”

Zimwe muri izi Robots zizashyirwa ahahurira abantu benshi nko muri gare n’ahandi, kugira ngo zipime umuriro n’ibindi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisitiri Ngamije avuga ko ari ngombwa ko abantu bakomeza guhuza imbaraga kuko bakomeje kubahiriza amabwiriza nta kabuza u Rwanda ruzatsinda iki cyorezo, ariko habayeho kwirara gato, byafata indi ntera.



Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa