skol
fortebet

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yateguye ishimwe ryo guha Bunani warokoye umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi muri ruhurura ya Nyabugogo

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), iri gutegurira ishimwe bwana Bunani Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko watabaye umwana w’imyaka 6 y’amavuko witwa Gitego Jackson, wari ugiye gutwarwa n’amazi mu mugezi wa Nyabugogo tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The New Times cyatangaje ko cyabashije kuvugana n’umwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, avuga ko bari gutegura ishimwe riza kugenerwa Bunani uyu munsi gusa agaciro karyo ntikaramenyekana.

Uyu muyobozi yagize ati: “Mu by’ukuri twishimiye ibyo uyu mugabo yakoze kandi turatekereza ko akwiriye ishimwe. Turi gutegura guhura na we kuri uyu wa kane (uyu munsi) kugira ngo tumushimire ibyo yakoze.”

Bunani Jean Claude usanzwe atwara imizigo muri gare ya Nyabugogo yatangarije RBA ko yagize umutima wo gutabara uyu mwana nyuma yo kugera hejuru y’iyi ruhurura agasanga benshi bafata amashusho abandi babuze uko bifata.

Ati “Nahageze mbona abantu bashungereye gusa, hanyuma ndareba mbona nidukomeza kurangara twese uyu mwana ashobora kubigenderamo. Nahise nsaba urwego ndamanuka njyamo, icyo nabwiye uyu mwana ni ukumusaba kwambura imyenda yari yambaye kugira ngo idakomeza kuremera, njyamo ndamuheka mwurirana ku rwego ndamuzamukana.”

Bunani yavukiye mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yubatse mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ari naho yasize umugore we n’umwana umwe babyaye.

Ubu acumbitse mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ku mpamvu z’akazi yaje gushaka mu mugi wa Kigali.

Benshi mu Banyarwanda babonye amashusho y’iki gikorwa cy’ubutwari cya Bunani,bakozwe ku mutima ariyo mpamvu hashyizweho amatsinda yo guteranya amafaranga yo kumushimira nk’indi ntwari yose.

Ibitekerezo

  • Uyu anyibukije igihe Yesu yatabaye abigishwa be bagiye gutwarwa n’umuhengeri mu Nyanja ya Galileya.Bamubyukije asinziriye,ahagarika umuyaga bararokoka.Byerekana ko igihe azahabwa ubutegetsi bw’isi nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,azanesha Ibiza byose,azure abapfuye,akize indwara zose hamwe n’abamugaye,etc...Hanyuma ahindure isi paradizo.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Ubwami bw’Imana bisobanura ubutegetsi bw’Imana buzayobora isi bukayigira paradizo.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo "Ubwami bwawe nibuze" (let your kingdom come).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa