skol
fortebet

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje impamvu nyamukuru yatumye gahunda ya Guma mu rugo yoroshywa

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe mu gihugu hose,ndetse hagapimwe abasaga ibihumbi 4500,basanze icyorezo cya COVID-19 kitarakwira mu Banyarwanda ariyo mpamvu amabwiriza ya Guma mu rugo yorohejwe.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yatangarije RBA ko mu bushakashatsi bwakoze guhera tariki ya 20 kugeza tariki ya 30 Mata 2020 mu Gihugu hose hafashwe ibipimo by’Abaturarwanda 4573, byose bigaragaza ko nta murwayi n’umwe urimo ndetse ngo ubushobozi bwo gupima abagaragazaibimenyetso babifite.

Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Twagenzuye amavuriro yose mu gihugu, 30% baje kwivuza bafite ibimenyetso bya COVID-19, turabasuzuma ndetse tunakurikirana abantu bagumye mu kazi muri za banki mu masosiyete y’itumanaho n’ahandi. Mu Gihugu hose twasanze nta n’umwe ufite COVID19, muri abo bari mu mirimo nta n’umwe wagaragarayeho icyo cyorezo. Nta bwandu bushya twabonyemo, iyi ndwara ntirakwirakwira mu Banyarwanda kugeza ubu ngubu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rutazapima miliyoni 12 zirenga z’Abanyarwanda ahubwo rufite ubushobozi bwo gupima abagaragayeho ibimenyetso n’abahuye n’abanduye.

Ku bijyanye n’imibare iri hejuru y’abamaze iminsi bagaragarwaho COVID-19,Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ati “Abo n’abantu tuzi aho baturuka nuko binjiye mu gihugu.Ubu tuzi neza abo bahuye bose kandi uwanduye wese tumushakaho amakuru,umuryango we tukawumenya tukabasuzuma.Uwagaragayeho ibimenyetso tumwitaho by’umwihariko.

Byari kudutera ikibazo iyo aba bantu banduye banyanyagiye hirya no hino mu gihugu,ku mipaka itandukanye cyangwa uturere dutandukanye.Twarabisobanuye uko binjiye mu gihugu….Twakoze ubushakashakatsi hirya no hino ntabwo byari kutubuza guha agaciro amakuru twabonye hirya no hino mu baturage.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kumenya umuntu wahuye n’uwandu mu Rwanda biri ku kigero cya 95%. Ibi biterwa n’ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo hatagira umuntu ukwekaho icyo cyorezo ujya mu baturage nta makuru ye inzego z’ubuzima zifite.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kuba Leta yahagaritse gahunda ya Guma mu rugo bitavuze ko icyorezo cyashize kuko bagifite abantu barenga 90 bagikurikirana hirya no hino mu bitaro.Nta muntu ugomba kumva ko icyorezo cyarangiye bagiye kwishimira intsinzi ahubwo habaye gukomorerwa kubera ko icyorezo kitanyanyagiye mu baturage.

Yanavuze ko icyatumye haba gufungurira ibikorwa bimwe na bimwe ari imyitwarire myiza y’abanyarwanda bumviye inama zo kwirinda COVID-19 bituma idakwirakwira.
Dr.Ngamije yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kugira imyumvire myiza yo kwirinda gusuhuzanya,bagakaraba intoki kenshi bakambara udupfukamunwa n’ibindi.

Yanavuze bagiye gushyira imbaraga mu kwita ku mujyi wa Kigali kubera ko ariho hagaragaye abarwayi benshi n’abandi bake bo mu karere ka Gicumbi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye Abaturarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kukirinda. Yakomeje asobonura ko ingendo imbere mu ntara zemewe ariko kuva mu ntara ujya mu yindi byo ntibyemewe.

Ku mpamvu imodoka zitwara abagenzi zakomorewe, moto zigakomeza guhagarikwa, Minisitiri Shyaka yavuze ko kuri moto kutegerana bidashoboka bityo ko byongera ibyago byinshi byo kwandura. Yanavuze ko igihombo abamotari bashobora kugira, kiri munsi cyane y’icyo igihugu gishobora kugira Coronavirus igeze ku rundi rwego.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye Abaturarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kukirinda.

Yavuze ko ingendo z’imbere mu ntara zemewe aho ushobora kuva Ruhango ukajya Huye na Nyanza mu ntara y’Amagepfo ariko udashobora kwinjira mu yindi ntara.

Ku mpamvu imodoka zitwara abagenzi zakomorewe, moto zigakomeza guhagarikwa, Minisitiri Shyaka yavuze ko kuri moto kutegerana bidashoboka bityo ko byongera ibyago byinshi byo kwandura. Yanavuze ko igihombo abamotari bashobora kugira, kiri munsi cyane y’icyo igihugu gishobora kugira Coronavirus igeze ku rundi rwego.

Ibitekerezo

  • Tubashimiye kubwo gutekereza abaturage hagafungurwa ibikorwa bimwe na bimwe gusa ndabona mu bikorwa byafunguwe hatabayemo ubushobozi buhambaye bwo kugenzura ishyirwamubikorwa ry amabwiriza hakagira umwe wandura yakanduza benshi ibwo rero ababishinzwe bazabikore neza murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa