skol
fortebet

Minisante: Abayobozi b’imali n’ubutegetsi mu bitaro (DAF) byagaragaye ko bahawe akazi mu buriganya birukanwe

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Dr. Diane GASHUMBA: Minisitiri w’Ubuzima

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’ Ubuzima yirukanye abayobozi b’Imali n’Ubutegetsi (DAF) bo mu bitaro icumi nyuma y’aho Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ikoreye igenzura ku itangwa ry’ibizamini ku myanya aba bakozi barimo igasanga harabayemo ibinyuranye n’amategeko.

Sponsored Ad

Abirukanwe bakaba banagaragara muri raporo y’agateganyo ya Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ku itangwa ry’akazi muri Minisante ku myanya y’abayobozi b’imali n’ubutegetsi mu bitaro.

Iyi raporo yagaragaje ko bamwe mu bahawe akazi batanze dosiye zabo zisaba akazi nyuma y’uko igihe cyo kuzitanga kirangiye, hakaba harimo abongerewe amanota bari batsinzwe ikizamini cyanditse bikabahesha gukomereza ku kizamini cyo kuvuga, abari bafite ibyangombwa bituzuye batanze basaba akazi n’ibindi.

Bamwe muri aba bakozi bashinzwe imali n’ubutegetsi mu bitaro birukanwe Umuryango wamenye harimo uwo mu bitaro bya Gihundwe, Mibilizi, Munini, Kibungo, Nyanza, Shyira, Rwinkwavu, Ruhango na Gisenyi.

Amakuru Umuryango wamenye kandi ni uko raporo ya nyuma kuri iri genzura ishobora kuba itarasohoka ariko Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ikaba yarandikiye Minisante ibaruwa iyisaba guhita yirukana vuba na bwangu bariya bakozi bavuzwe hejuru.

Twagerageje kuvugana n’ Umuvugizi wa Minisante Malick KAYUMBA ku kumenya niba hari abandi barebwa n’ibi bihano ariko ntibyadukundira kuko inshuro twamuhamagaye atitabye telefoni ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye akaba atarabushubije.

Umuryango wagerageje kandi kumenya icyo Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iteganya ku bihano byahabwa abagize uruhare mu makosa yagaragaye muri iri piganwa ariko Angelina Muganza uyobora iyi Komisiyo atubwira ko azabikurikirana nyuma ubu ari mu nama.

Aba bakozi 10 birukanwe bari barabonye akazi mu ipiganwa ryitabiriwe n’abakandida 178 mu bizami byo kwandika no kuvuga byakozwe . Abakandida 38 akaba aribo bagejeje ku manota 70% yabahesheje akazi.

Ubusanzwe amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’akazi mu Rwanda avuga ko iyo hagaragaye amakosa mu gutanga akazi ibyakozwe byose biseswa haba hari n’abamaze kugera mu kazi bakirukanwa bose ipiganwa rigasubirwamo.

Aya mategeko n’amabwiriza kandi anavuga ko abatanze akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkana nabo baba bagomba gukurikiranwa bakabihanirwa.

Ibaruwa Minisante yandikiye abo yirukanye ntigaragaramo icyo buri umwe umwe yirukaniwe uretse kubabwira ko ari nyuma y’igenzura iyi Minisiteri yakoze! Gusa ntibigaragara mu ibaruwa igihe iri genzura ryabereye, icyo ryari rigamije n’ibyo abirukanwe batujuje ryasabaga!

Kanda hano usome inkuru twanditse mbere kuri iki kibazo

http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/komisiyo-y-abakozi-ba-leta-yatahuye-uburiganya-mu-mitangire-y-akazi-muri

Ibitekerezo

  • Iyo commission ijye no muri RBC igenzure itangwa ryakazi mumyaka one ishize kugezubu izahasanga agahomamunwa

    Abakozi benshi bo mu bitaro ,n ibindi bigo bishamikiye kuri Minisante bazabigeremo bazumirwa

    Abakozi benshi bo mu bitaro ,n ibindi bigo bishamikiye kuri Minisante bazabigeremo bazumirwa

    hari nabandi basize benshi sabo gusa bazatohoze neza kata zabaye none ngo babonye icumi gusa

    Kuki birukanye 10 gusa kandi bigaragara ko mu bizamini byatanzwe habayemo amanyanga ni ukubera iki?Byose bagomba kubisesa hagakorwa exam abatsinze bagashyirwa mumyanya binyuze mumucyo.

    Kuki birukanye 10 gusa kandi bigaragara ko mu bizamini byatanzwe habayemo amanyanga ni ukubera iki?Byose bagomba kubisesa hagakorwa exam abatsinze bagashyirwa mumyanya binyuze mumucyo.

    Kubera iki amategeko atubahirizwa ngo biseswe imyanya yose ipiganirwe binyuze mumucyo?Ikigaragara nuko ibyo bizamini byakozwe nta kuri kurimo kuko n’abitwa ko batsinze ushobora gusanga barakopejwe ibizamini. Rero ntacyo byaba bikemuye kwirukana bamwe ugasiga abandi kandi bose barakoze ibizamini byuzuyemo amanyanga nubundi ubwo hari abo murimo guhishira bahawe akazi muburyo butemewe

    Kubera iki amategeko atubahirizwa ngo biseswe imyanya yose ipiganirwe binyuze mumucyo?Ikigaragara nuko ibyo bizamini byakozwe nta kuri kurimo kuko n’abitwa ko batsinze ushobora gusanga barakopejwe ibizamini. Rero ntacyo byaba bikemuye kwirukana bamwe ugasiga abandi kandi bose barakoze ibizamini byuzuyemo amanyanga nubundi ubwo hari abo murimo guhishira bahawe akazi muburyo butemewe

    Bikwiye guseswa byose

    Ababyihishe inyuma bakurikiranwe kuko ibi birakabije bireze mu bigo byinshi. Mu myaka yashize abakozi benshi barirukanywe basimbuzwa abavuye muri Uganda kubera ikimenyane, icyo gihe abashyizwe mu mirimo bari bazi icyongereza ariko badafite ubumenyi akazi karabananira bajya kwiga bakora ariko ntibashobora gutanga umusaruro ungana n’ uwo basimbuye. Ruswa n’ icyenewabo bimunga ubukungu bw’ igihugu dukwiye kubyirinda niba dushaka ko dutera imbere.

    Iki gikorwa cyakozwe n’iyi komisiyo ni cyiza.Nikomereze aho,kandi munzego dose,kuko ibi bitari muri Minisante gusa.Ntabwo igihugu gishibora gutera imbere uko byifuzwa mugihe itangwa ryakazi, ryashingiye ku kimenyane,ruswa cg icyene wabo,kuko gahabwa abatagashoye bagasiga ababishoboye.Ibi kandi bijyane no guhana muburyo bw’amategeko ahana ababigizemo uruhare Bose.Ingaruka kwitangwa ry’akazi kuri Ubu buryo ni mikorere mibi kubagawe,nihahandi usanga umugenzuzi w’imali y’a Leta agaragaza buri mwaka imikoreshereze mini y’imali y’a Leta, bamwe mubayobozi bagasubizako ari ubumenyi buke bw’abakozi,biba bibabaje.Ibi bintu bifitanye isano n’ireme ry’uburezi rivugwa buri munsi.Harabatigira kumenya,bakiga bashaka diplôme uko yaba imeze kose kuko bazabona akazi batsinda batatsinda ibizamini by’akazi.Biragayitse kongerera amanota uwatsinzwe ukayaka uwatsinze.Iyi penal case

    Birakwiye gusesa byose bagatangira bundi busa kuko ibyo bizamini ntabwo byari ama lots aho lot yabuze uyifata isubizwa ku isoko
    wa mugani nibasubiremo byose. kandi abagize uruhare muri aya makosa babibazwe

    Bazagere no mu bitaro bya kaminiza ibutare barebe kata ziri gukoreshwa mu kwinjiza abakozi mu kazi, admin na HR bahagize akarima kabo bakoreramo ibitemewe.

    oya rwose ibi birakabije, niba abantu 10 babirukanye, biragaragara ko mukizamini habayemo amanyanga, kandi birazwi ko hayemo kata nyinshi na ruswa nyinshi so, ikizamini cyakozwe nigisubirwemo abantu bajye mumyanya biciye mumucyo kandi amategeko akurikizwe ababigizemo uruhare babihanirwe.

    Aba ba DAF bose batirukanwe ntacyo byaba bikemuye kuko ntakuri kugaragara muburyo exams zakozwemo.Ubuse umuntu wavukijwe amahirwe yo gukora interview kandi yarashoboraga gutsinda kandi hari abasigaye mukazi bataramirishije amanota muri written exam murumva atari amatiku mushaka kuzana mubantu. Aba ba DAF bose bakoze exam birukanwe hatangwe exam muburyo bunyuze mumucyo

    Aba ba DAF bose batirukanwe ntacyo byaba bikemuye kuko ntakuri kugaragara muburyo exams zakozwemo.Ubuse umuntu wavukijwe amahirwe yo gukora interview kandi yarashoboraga gutsinda kandi hari abasigaye mukazi bataramirishije amanota muri written exam murumva atari amatiku mushaka kuzana mubantu. Aba ba DAF bose bakoze exam birukanwe hatangwe exam muburyo bunyuze mumucyo

    Aba ba DAF bose batirukanwe ntacyo byaba bikemuye kuko ntakuri kugaragara muburyo exams zakozwemo.Ubuse umuntu wavukijwe amahirwe yo gukora interview kandi yarashoboraga gutsinda kandi hari abasigaye mukazi bataramirishije amanota muri written exam murumva atari amatiku mushaka kuzana mubantu. Aba ba DAF bose bakoze exam birukanwe hatangwe exam muburyo bunyuze mumucyo

    UWO DIVISION MANAGER WITWA NDONKEYE VALENS YIGIZE AKAMANA MURI MINISANTE NAHANWE BYINTANGARUGERO BIBERE NABANDI URUGERO IYO MIKORERE MIBI NTIZONGERE NABANDI BOSE BABIFITEMO URUHARE BAHANWE

    Yoo! Iyo Commission ize ikore n’igenzura muri Wasac. Abantu bakoze ibizamini bashaka akazi k’aba RELEVEURS(Commercial field Officers), iyo urebye imitangire y’ibizame n’amanota ni AGAHOMAMUNWA.PSC mudutabare!

    Eeeeeh Musoni wa nyaruguru ko yari yarishyiriweho na Habitegeko amuhaye menshi akamubwirako yamugereye hose hashoboka nawe baramwirukanye kweli!!! Ko atamutsimbarayeho nkuko atsimbaraye kuri Semwema umufasha guhimbira abo batavuga rumwe ibyaha nabandi badiregiteri yagereye larga ngo akomeje gutsimbararaho??? Yewe amaf bamuha ngo ashyira abo hejuru buri kwezi nimenshi nakomeze abatsimbarareho abagerereyo, ndumva atagenda

    Ndonkeye valens niwe wica agakiza muri Minisante, ariko biravugwa ko yahabwaga milioni ebyiri kuri buri muntu utamurebaga ntacyo yabaga avuze, ubuse DAF wa Kibagabaga ntiyakoze ikizamini nyuma y’abandi bose. None se umuntu wambuwe amanota we 27 akabuzwa gukora interview ubwo we bizagenda gute ?akwiye guhamagarwa nawe agakora interview kuko ikizamini cyanditse yaragitsinze. Cyangwa babisese byose bitangirwe bundi bushya

    Biriya bikwiye gusubirwamo byose n’abo basigayemo bakavamo kuko iyo procedures yabaye violees nibivamo nta gaciro bigira.

    Ariko izi commentaire minister arazisoma? mfite impungenge ko atazisoma kandi arizo zifite amakuru menshi yamufasha gukemura iki kibazo.

    Iyi ni inkuru nziza kuri njye, ndishimye cyane aba babere urugero abandi bose batekereza gukora uko akabo kashobotse. Imana nibijyemo najye aho natsinze nzabone bampaye ibaruwa yo gutangira akazi.

    iki kibazo gisize minister ubwo ibyo kuvuga byo kubazwa ibyo Ushinzwe byaba Atari ukubeshyana?

    Ariko aba bantu ukuntu baje mu kazi n’amategeko bihimbiye njye nibazaga ukuntu batsinze ikizamini bikanyobera? Nibarebe dossiers zose kuko si aba gusa! Baje mu bitaro nk’iya Gatera! Ibintu barabivanga babihindura isupu!

    Leta yacu turayikunda kandi turayizera ababigizemo uruhare kwikubitiro bahanwe byintangarugero abo ni: DIRECTOR WA ADMINISTRATION AND HUMAN RESOURCES : BALIGIRA HAMAD na DIVISION MANAGER : NDONKEYE VALENS ninabo basinye final results obtained from recruitment process. Ikindi nuko iyo process yose yapfuye bivuze ko yakozwemo amanyanga nuburiganya ikaba igomba guseswa bose bakirukanwa hakongera hagakorwa ibizamini bundi bushyashya. Ikigaragara abatsinze bose uko ari 38 bagaragara kuri list byakozwe mu nuriganya bigomba guseswa. Murakoze

    muzabaze uburyo daf wa kabaya,nemba,muhororo,kilinda uburyo basubijye gukora basanze n,icumi ntayo kandi ndabona ntawagaragaye mwabo

    nanjye narindimo ndinanirwa kumufuka bagisubiramo bagaca impapuro bakoreyeho bwa mbere

    Ariko usomye izi comments harimo no gusebanya wasanga abenshi arabatsinzwe bakaba barimo gusebanya,mureke ababishinzwe babikurikirane ariko mwe kwandagaza amazina yabandi kuko burya iyo usebeje umuntu ugasanga waramubeshyeye biragorana kumusubiza icyubahiro cye nkumuntu,gusa abakoze amakosa bakwiye gukurikiranwa

    Ariko reka tuzarebe ko Minister Diane azakingira ikibaba uwo bita Ndonkeye Valens muri aya makosa
    Dukora ikizamini abantu badeposaga ahantu hatandukanye bikatuyobera naho bari bafite uko bavuganye mama , ibya Minisante nihatari jyewe niyo babisubiza ku isoko sinzasubirayo kuko nta kizere ko bazakorwa mu mucyo

    Ariko RIB ijye ikurikirana izi comments yakuramo amakuru azabafasha gukurikirana neza iyi case yo muri minisante.

    Ndasaba RIB ko yajya ikurikirana izi comments byabafasha mu gufata ababigizemo uruhare bose.
    ubundi amategeko agakurikizwa

    Yewe twarihanaguye.kuko kubona akazi udafite ukugererayo byo ntibikivugwa.Iki ni cyo Nyakubahwa PEREZIDA WACU DUKUNDA YAGOMBYE kurandura. Amashuri, ubwenge, gutsinda urinde se?.Aba ba DAF bose bagiyeho mu manyanga kereka niba aba birukanwe aribo Minister atabonye raporo yabo bakaba barihereye aba technicien be gusa. Hari abahawe ibizamini byanditse, abakoze nyuma, kongererwa amanota abandi bakayamburwa,ruswa yavuzaga ubuhuha.Iyi komisiyo nijye no muri WASAC irebe ibihabera umwanya umara umwaka uri ku isoko umuntu agakora ibizamini bitanu.Ubwo se ikindi bashaka atari ugushaka ufite ruswa cyangwa uwemerewe ari iki?.Nayo izagenzurwe.Nsanga ibigo byagombye kwakwa uburenganzira bwo gushaka abakozi hakajyaho ikigo kihariye.Kandi itegeko rigakurikizwa uwabonye hejuru ya 70% akaba yahabwa umwanya aho waboneka hose.Ibi barimo biduteje ubukenetwirirwa tujya guherekeza abemere we.Gusa ni hose none se umuntu yatorwa mu myanga (technique) akazageza iki ku bantu ayobora.Democratie weeeeeeeeee.Umuntu ntiyayobora n’urugo rwe none ngo umuhaye akarere,ikigo.......azabigezahe.Nisabire PSC,MIFOTRA, INTEKO ISHINGA AMATEGEKO,NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBURIKA Y’U RWANDA akarengane mu gutanga akazi karakabije.

    tURASHIMIRA CYANE Commission y’Abakozi ba leta ikora akazi gakomeye kandi gafasha benshi Njye Commission yaramfashije cyane ndabizi uwo itararatabara ageramiwe Umugani w’Abarundi ntiyamenya Akamaro kayo. Gusa icyo nayisabira nugukoresha ububasha bwose ihabwa n’Amategeko maze ifashe abo igomba kurengera. ANGELINA MUGANZA she is very serious women kandi ibyo akora arabizi anabifitemo uburambe nubushobozi. CONGRATULATIONS TO HER,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa