skol
fortebet

Minisitiri Shyaka yavuze impamvu Leta yafunguye gahunda yo gusezeranya ku murenge ikanga korohereza insengero

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase yatangaje ko impamvu yatumye Leta y’u Rwanda yemerera abantu gusezerana mu murenge baherekejwe n’abantu 15 ariko ntiyemerere insengero gusezeranya ari uko bidashoboka ko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasubije abakomeje kwibaza impamvu insengero zo zitemerewe gusezeranya nibura ngo nazo zishyirirweho amabwiriza nk’imirenge,ko insengero ziri mu Rwanda zigera ku 1000,Leta itazishyiraho abashinzwe umutekano zose ngo bakurikirane niba amabwiriza ari gushyira mu bikorwa.

Yemeje ko bahisemo korohereza abantu badashobora gutegereza igihe ibintu bizasubirira mu buryo, ndetse bafite impamvu ikomeye ituma basezerana.

Yagize ati “Abo ni bo iyi serivisi twayifunguriye ngo ikorwe ariko abandi bashobora gutegereza ikindi gihe kugira ngo bigendere rimwe, iyi niyo nama twabagira.

Ikindi ni uko dufite imirenge 416 kandi kuri iyo Mirenge hari ubuyobozi butanga iyo serivisi ndetse hari n’inzego z’umutekano, bivuze ko nta wahakorera icyaha cyo kurenga kuri aya mabwiriza yo kwirinda, ariko tugomba kwibuka ko dufite amadini n’amatorero akababakaba 1000 kandi harimo afite insengero nyinshi, ugiye gufungura ngo hose bihakorerwe ntabwo byashoboka ko iyo serivisi tuyitanga tunayihuza n’amabwiriza yo kwirinda.”

Prof Shyaka yatangaje ko ibyakozwe atari ukugora amadini n’amatorero, aboneraho gusaba abifuza gukora ubukwe bwabo bwiza ko bategereza igihe izi gahunda zose zizaba zemewe.

Yagize ati “Ntabwo ari ukugora abanyamadini n’amatorero ahubwo imikurikiranire yayo tubihuza no kwirinda ntabwo byashoboka...abashobora gutegereza twabagira inama yo gutegereza bakazabikorera hamwe mu bukwe bwiza bari hamwe.”

Prof Shyaka avuga ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, hafashwe ingamba kugira ngo abantu birinde, ariko aho gahunda zo kudohora zitangiriye abantu batangiye kwirara.

Inama y’Abaminisitiri yateranye Kuwa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020,yafashe umwanzuro ugira uti “ Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira ntibyemewe.”

Minisitiri Shyaka yasabye Abanyarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkuko yashyizweho na Leta, cyane ko hari abatangiye kwirara nyuma yo kuyoroshya.

Ibitekerezo

  • Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?
    Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.

    Ese amatorero yose uko ari 1000 niko asezeranya umunsi umwe? Ese mu gihugu habamo amakwe angahe mu cyumweru kuburyo abashinzwe kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda corona virusi babura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa