skol
fortebet

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje amazina yahawe za Robo zigiye kwifashishwa mu kurwanya ikwirakwira Covid-19 n’akazi zigiye gukora mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, yatangarije Abaturarwanda ko u Rwanda rwiyemeje gukoresha za robo [robots] zifasha mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus yaba mu bitaro bivurirwamo abarwayi b’iki cyorezo ndetse no hirya no hino mu gihugu hahuriramo abantu benshi.

Sponsored Ad

Minisitiri Ngamije yatangaje ko izi mashini zije gutanga umusanzu wunganira ibindi bikoresho byabonetse bwo gupima no kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus ndetse ngo Abanyarwanda bagiye kubona muri za gare, mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi hari robots zibapima Coronavirus.

Yagize ati “Izi robo turi kuzifashisha tuzishyira ahari abantu banduye.Iyi robo ushobora kuyishyiramo gahunda ikajya ahari umurwayi igafata ibipimo by’umurwayi bisanzwe umuganga atagombye kujyayo.Uyiha porogaramu y’ibyo igomba gukora,ikajya mu cyumba kirimo umurwayi igafata ibipimo yaba umuriro,yaba uko umuntu ahumeka,ishobora no gufata umuvuduko w’amaraso.Hari ibikorwa ishobora gukora byatuma umuforomo cyangwa umuganga atagera ku murwayi inshuro nyinshi bikamurinda kwandura.

Ubundi buryo tuzazifashisha mu minsi iri imbere,ahantu hahurira abantu benshi ku buryo izajya ifata ibipimo by’umuriro,nko muri gare,mu mangazini manini abamo abantu benshi izajya ishyirwa aho binjirira,mu masoko aho umuntu ufite umuriro mwinshi izajya ihita imubona uwo muntu tugahita tumushyira ku ruhande tukamukorera ibindi bipimo tukareba niba ataranduye.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu Rwanda hamaze kugera robo 5 ariko hari n’izindi ziri mu nzira zizagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ndetse avuga ko zanahawe amazina y’ikinyarwanda harimo iyitwa Urumuri,,Icyizere,Kazuba,Ngabo iya nyuma yitwa Mwiza.

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ikomeza ivuga ko gukoresha robot mu gupima Covid-19 bizajya byorohereza abantu kubona ibisubizo mu buryo bwihuse.

MINISANTE ikomeza ivuga ko muri iki gihe abantu boroherejwe bagasohoka hanze, atari umwanya wo kwirara, iyo Minisiteri ikaba isaba abantu gukomeza amabwiriza yo kwirinda.

U Rwanda rwageze ikirenge mu cya bimwe mu bihugu byinshi byo ku Isi birimo Ubushinwa,Thailand n’ibindi byinshi,nabyo byifashisha ama Robots yaba mu gupima umuriro w’abarwayi, mu gukora isuku mu byumba byabo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa