skol
fortebet

Mu Rwanda habonetse abantu 5 bashya banduye COVID-19 n’abandi batanu bayikize

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Coronavirus mu bipimo 760 byafashwe, mu gihe abandi batanu bari bayirwaye bakize. Umubare rusange w’abanduye mu gihugu ni 143 barimo 65 bamaze gukira.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu hafashwe ibipimo 760 by’abanduye Coronavirus byarangiye hagaragaye abantu batanu bayanduye n’abandi batanu bayikize bituma umubare w’abayirwaye ubu bageze kuri 143, hakize 65.

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahita bashyirwa mu kato hagatangira gushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho na Leta cyane cyane hitabwa ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Kuwa 05 Mata 2020 nibwo abantu 4 ba mbere bakize Coronavirus basezerewe mu bitaro bya Kanyinya.

Inzobere zitandukanye mu buvuzi zabwiye RBA ko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yatangajwe guhera ku itariki 21 Werurwe asaba abaturage kubahiriza gahunda yo kuguma mu ngo, bakirinda ingendo zitari ngombwa, bagashyira intera nibura ya metero imwe hagati y’abantu n’ibindi yagize akamaro kenshi cyane mu guhangana n’iki cyorezo nubwo yateye ihungabana mu bukungu.

Impuguke mu buzima zemeza ko izi ngamba zagize akamaro gakomeye. Dr Karemera Marie Claire ni impuguke mu kurwanya indwara z’ibyorezo ubimazemo imyaka irenga 23 yabwiye RBA ati ’’Kino gihe cyaradufashije cyane kuko bituma umubare w’abantu barwaye iyi indwara utagenda wiyongera cyane ku buryo bidufasha kumenyera ku gihe umurwayi wese waba ubonetse muri communaute."

Umuganga witwa Dr Uwera Jacqueline akaba n’umwe mu bakuriye ahakusanyirizwa amakuru ku barwayi ba Coronavirus mu Karere ka Gasabo, hazwi nka Command Post nawe yabwiye RBA ko ingamba zashyizweho zorohereje abanganga uburyo bwo gukurikirana abantu banduye iki cyorezo.

Ati’’Nkatwe abaganga ibi bintu byo gufunga no gushyira mu kato abantu birafasha kuko tugereranyije no mu bindi bihugu batangiye bafunga bagiye babona abantu benshi bandura badashobora no gu-Controla, ibintu rero byo gufunga ibyumweru 2 cyangwa 3 birimo kudufasha cyane mu gu-controla abantu bagiye bandura cyangwa bagiye bahura n’abandi babaye positif. ’’

Umuvugizi w’imiryango itari iya Leta (Sosiyete sivile) Dr Joseph Nkurunziza, avuga ko haramutse hari ubushobozi buhagije bwo gupima abantu benshi cyane byanaba inzira nziza yo gutuma gahunda ya guma mu rugo irangira vuba. Ibi byatuma hatabaho ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage.

Ati ’’Hari umusaruro bitanga ariko mu buzima bwa buri munsi hari ibimo bigenda byangirika nk’ubukungu n’imibereho y’abaturage ku buryo akato gakomeje dushobora kuzisanga hari igihombo gishobora kubaho bikazasaba ko mu buryo bwo gukuramo icyo gihombo hashakishwa amikoro kugira ngo icyo cyuho kibashe kuvamo. Ngira ngo icyo twasaba ni uko abanyarwanda baguma mu ngo mu gihe bagikumira iki cyorezo, ariko kugira ngo ubuzima bushobore kuzabasha gusubira mu buryo ndetse no kugira ngo akato kamare iminsi mike haramutse hari ubushobozi, inzego zishoboye gushyira hamwe, leta ikareba uburyo babasha gusuzuma abantu barushaho kumenya abafite ubwo bwandu ngo bashobore kuvurwa na leta ikamenya ngo ni ryari bafungura.’’

Imibare yatangajwe uyu munsi ku rwego mpuzamahanga yerekana ko saa tanu z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu abamaze kwandura COVID-19 ku Isi bangana na 2,231,990, abayikize bakaba 568,218 na ho abamaze guhitanwa na yo ni 153,252.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa