skol
fortebet

Muhanga: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amutemaguye arangije yimanika mu mugozi

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sixbert w’imyaka 47 y’amavuko wo Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we amutemaguye yarangiza agahita yiyahura yimanitse mu mugozi.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke.rw abitangaza, Sixbert arakekwaho umufasha we Uwamariya mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere taliki ya 06 Mutarama 2020.

Umukozi wo mu rugo rwa ba nyakwigendera Irakiza Anita avuga ko ubusanzwe nta makimbirane bari bafitanye gusa ngo saa saba z’ijoro Sixbert yaje mu cyumba cye amuzaniye umwana muto ariko ko we atagize ikindi akeka.

Irakiza avuga ko yabyutse saa Kumi n’imwe za mu gitondo agiye gutegurira abana amafunguro, asohotse asanga shebuja amanitse mu mugozi, ahita atabaza abaturanyi.

Ati “Maze kubona ko yiyahuye ni bwo nahise nemeza ko yanzaniye Umwana yarangije gutema Umugore we.”

Cyakora avuga ko nijoro bataramye Sixbert yabwiye abana be biga aho bazavana amafaranga bakayashyira Nyirarume ari na we ugomba kuzajya abitaho.

Abaturanyi bazindukiye mu rugo rwa nyakwigendera nyuma yo gutabazwa n’umukozi wabo, babwiye Umuseke ko uyu muryango utari usanzwe ubamo intonganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Rurangwa Laurent avuga ko uyu muryango utari uri mku rutonde rw’ingo zibanye nabi.

Avuga ko nubwo bimeze bityo ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyateye izi mfu z’aba bari barashakanye.

Sixbert na Josée bari bafitanye abana bane, bombi bari basanzwe ari abacuruzi.

Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu biruhukiro i Kabgayi ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Ibitekerezo

  • Ibibazo nkibyo bizakemuka aruko divorce itangwa na gitifu w umurenge dore ko arinawe ubahambiranya cg bakayishyira ku irembo buri wese akayibona byoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa