Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, impanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Muhanga mu masaha y’umugoroba yahitanye umukobwa Mukamunana Kevine w’imyaka 23 wari mu myiteguro y’ubukwe, naho umukunzi we Peter Mulisa bendaga kurushinga hamwe n’abandi bantu batatu bari kumwe nabo barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Ukwezi dukesha iyi nkuru, avuga ko imodoka yari itwaye abantu batanu yakoze impanuka ubwo yavaga mu Ngororero igana i Muhanga, umwe agapfa abandi batanu bagakomereka.
Mukamunana Kevine, umukobwa witeguraga ubukwe mu kwezi gutaha, niwe watakarije ubuzima muri iyi mpanuka naho Peter Mulisa bari kuzakora ubukwe tariki 28 Ugushyingo 2020 ayikomerekeramo hamwe n’abandi bantu batatu.
Mukamunana Kevine na Peter Mulisa biteguraga kurushinga mu kwezi gutaha
Bivugwa ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwari utwaye imodoka kongeraho ubunyerere bwatewe n’imvura yari imaze kugwa, byatumye umushoferi agerageza kugarura imodoka biranga irenga umuhanda igwa mu manga muri metero zigera muri 200.
Umurambo wa Mukamunana Kevine n’abo bari kumwe bakomeretse, bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
Ayiiweee ,
mwihangane p
Agahinda nikose
Mukomeze kwigangan bavand erega icyimana yapanze ntawabashy kugisubik Pole sana
Imana imwakire mubayo uwo mushiki wacu wahitanywe niyompanuka kdi uwomusore nawe nawe Imana imukomeze nawe!