skol
fortebet

Musanze: Abana babiri bavukana batwikiwe mu nzu umwe arapfa

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Marantima mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’abana babiri b’umubyeyi witwa Sifa Celestine, batwikiwe mu nzu kuri uyu wa Gatandatu, umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,aya mahano yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo Sifa yari agiye ku gasoko guhaha, asiga aba bana be mu nzu abakingiranye.

Amaze kugenda, haje abantu bamena ikirahure cy’idirishya ry’icyumba aho abo bana nyina yari yabasize barimo gukina, barahatwika umwe w’imyaka ibiri n’igice ahita apfa, undi w’imyaka itatu n’igice arakomereka bikomeye.

Nubwo abatwitswe abo bana bataramenyekana, mu buhamya uyu mubyeyi Sifa yahaye IGIHE, yavuze ko yari amaze imyaka isaga ine atotezwa n’abaturanyi be.
Yavuze ko abantu bamutotezaga barimo n’abo yaguze nabo ikibanza yari atuyemo dore ko ngo batatinyaga kumubwira ko bazamwimura bitaba ibyo bakazamwica.

Ngo hari nubwo yigeze kubwira umuyobozi w’umudugudu ko atotezwa, amusubiza ati "Ntubona ko udasa n’abandi, nicyo baguhora, kandi rero aba baturage bakeneye kumenya aho uva, cyane ko nta n’icyo ubaha, ikindi kandi umenye ko ugiye iburyasazi azirya ari mbisi”.

Sifa yakomeje avuga ko bakimara kumva ayo magambo, baguye mu kantu babimenyesha inzego z’Umurenge mu rwego rwo kwishinganisha kuko ngo yajyaga abwirwa n’abaturanyi bamwe ko bazamwica.

Bamwe mu baturanyi be n’abarara irondo rya nijoro nabo bahamya ko ikibazo cy’uyu muryango cyari kizwi n’inzego z’ibanze ndetse ngo banabakoreye raporo, ariko ngo bagakomeza kubarangarana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, yemeza amakuru y’itwikwa ry’aba bana, akavuga ko ikibazo cy’amakimbirane uyu muryango wari usanzwe ufitanye n’abo bari baraguze ikibanza babizi, gusa ngo ikijyanye n’amacakubiri bakimenye nyuma y’uko ibi byago bibaye.

Yagize ati " Uyu muryango watwikiwe abana wari usanzwe ufitanye ikibazo n’abo baguze ikibanza cy’aho batuye, aho banabakoreye urugomo bagafunga inzira y’aho imodoka yabo yacaga, kugeza n’ubwo babakubise. Ikibazo cyabo cyari muri RIB, gusa icy’amacakubiri twakimenye nyuma y’ibyabaye kuri aba bana nacyo kigiye gukurikiranwa ndetse n’abagikekwaho bari mu maboko ya RIB.”

Uyu mubyeyi Sifa avuga ko bari bamaze igihe kingana n’umwaka baryama ntibasinzire ngo kuko hari abantu bararaga batera amabuye hejuru y’inzu.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB Umuhoza Marie Michel yavuze ko batangiye gukora iperereza ku itwikwa ry’abo bana n’ingengabitekerezo ivugwa muri abo baturage.

Bane mu bakekwaho icyo cyaha bahise batwabwa muri yombi.

Uku gutwikwa kw’aba baba kubaye mbere gato y’uko hasomwa urubanza ruregwamo ababakoreye urugomo bakanakomeretsa umugabo we, kuko ruzasomwa ku wa kane w’icyumweru gitaha.

Kugeza ubu umurambo w’umwana witabye Imana uri mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, mu gihe uwakomeretse ari muri ibi Bitaro yitabwaho n’abaganga.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Abayobozi bagomba kuba bazi neza ibyo bavuga gitifu muzima ngo ikibazo cyamakimbirane bali bakizi ngo aliko ntibali bazi icyamacakubiri !!iabantu bagejeje ikibazo kukagali bagiye kumurenge barajenjetse none bishe ibibondo baragurushije none kubera inda nini barashaka kumara umuryango wose bahasubirane kwica abantu ngo basigarane imitungo yabo ngibyo nubundi byatumye bica bakamara abantu mpora.mbisubiramo uwishe umuntu nawe igihano nicyo ndetse muruhame*

    nyamara mbna nyakubahwa prezident wa republic ibyo avuga hari ababyobozi babifata nkimikino!! nigute umuntu ahohoterwa kandi ubuyobozi buriho ntibugire icyo bukora .kugeza ubuzima bwabantu buhasigaye? ubu nuburangare bukabije nge mbona ubuyobozi bwuyu murenge budashoboye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa