skol
fortebet

Musanze: Bamaze imyaka itanu bavoma ibirohwa kubera ubuyobozi bwatinye abajura

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Abatuye mu kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze, baravuga ko bahanganye n’ikibazo cyo kutagira amazi meza aho ubu ngo basigaye bavoma ibirohwa mu bishanga.
Bamwe muribo bavuga ko bigeze amavomo agezweho akaza kwangizwa n’abubakaga ishuli rya Musanze Polytechnic nk’uko babibwiye Tv/Radio one ducyesha iyi nkuru.
Bavuga kandi ko n’andi mavomo akurura amazi mu butaka azwi nka "Nayikondo" bahawe nyuma y’uko aya asanzwe yangiritse nayo atamaze kabiri, uretse ko naho rikiri (...)

Sponsored Ad

Abatuye mu kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze, baravuga ko bahanganye n’ikibazo cyo kutagira amazi meza aho ubu ngo basigaye bavoma ibirohwa mu bishanga.

Bamwe muribo bavuga ko bigeze amavomo agezweho akaza kwangizwa n’abubakaga ishuli rya Musanze Polytechnic nk’uko babibwiye Tv/Radio one ducyesha iyi nkuru.

Bavuga kandi ko n’andi mavomo akurura amazi mu butaka azwi nka "Nayikondo" bahawe nyuma y’uko aya asanzwe yangiritse nayo atamaze kabiri, uretse ko naho rikiri bakemanga ubuziranenge bw’amazi yaryo bavuga ko arutwa n’ayo badaha mu bidendezi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi buvuga ko kuba ayo mavomo ya Nayikondo yarapfuye ntasanwe ari uko habuze inzobere zizi kuyakora, naho ku mavomo asanzwe abaturage bavuga ko yangijwe n’abubakaga ishuri rya Musanze polytechnic byo

Ngo sibyo kuko intandaro yabaye kwibwa kw’amatiyo yari mu gace kadatuwe ari nacyo cyatumye atarasimbuzwa kugeza ubu mu rwengo rwo gutinya ko yakongera akibwa nk’uko MUKANTABANA Bellancile ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge ari nawe urimo gukora mu mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa uri muri konji yabitangaje.

Abaturage bifuza ko inzego bireba zagira icyo zikora kuri iki kibazo bidatinze ngo kuko igihe kibaye kirekire bahanganye n’ibibazo byo gukoresha amazi mabi birimo n’indwara zituruka ku mwanda nyamara inzego z’ibanze zidasiba kubasezeranya ko ikibazo cyabo kiri hafi gukemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa