skol
fortebet

Musanze: Imvura idasanzwe yarituye umusozi wasenye amazu 13 yo mu mirenge 2

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

Amazu 13 yo mu mirenge ya Muko na Kimonyi mu karere ka Musanze yasenywe n’umusozi munini warituwe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 rishyira ku wa 5 Ukuboza 2019.

Sponsored Ad

Iyi mvura idasanzwe yaguye mu karere ka Musanze yateye inkangu ikomeye yasenye amazu inangiza imyaka y’ abaturage.

Abaturage bo muri iyi mirenge bavuga ko uwo musozi waridutse mu gicuku saa saba, barara bahagaze, gusa ku bw’ amahirwe nta muturage wahasize ubuzima nubwo hasenyutse amazu 13.

Abakuwe mu byabo n’ iyi nkangu barasaba guhabwa ubutabazi bw’ ibanze kuko ibikoresho byabo byose byangijwe n’ iyi nkangu yanabangirije imyaka bari bafite mu mirima.

Umwe muri bo yagize ati “Twasaba ubuyobozi kugira ngo twe dutuye mu manegeka barebe ahantu batwerekeza, kuko nk’ ubu kugera izi saha hari andi mazu yitse, bareba ahantu badushyira bakadutuza nko mu mudugudu”.

Kazungu Mugabo Cyprien, Umukozi w’ akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere myiza yabwiye RBA ko barimo kubarura ibyangijwe n’ iyi nkangu byose. Avuga ko abadafite aho bakinga umusaya baracumbikirwa na bagenzi babo nk’ uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Nk’ ubuyobozi bw’ akarere mpagarariye twasabye ubuyobozi bw’ umurenge wa Muko n’ umurenge wa Kimonyi kugira ngo babarure byihuse ibyangiritse ariko nk’ uko bisanzwe mu muco nyarwanda abaturage baracumbikirwa na bagenzi babo. Abadafite ubushobozi bwo gukodesha akarere kafatanya n’ umurenge kugira ngo babakodeshereze mu gihe batabona aho batura”.

Igikorwa cyo kubarurwa ibyangijwe n’ iyi nkongi ntabwo kirarangira gusa magingo aya ibimaze kubarurwa byagijwe n’ iyi nkangu bifite agaciro ka miliyoni 17.

Abahanga mu by’ ubumenyi bw’ ikirere barabura ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo birimo Kenya, Uganda n’ u Burundi ko bigiye kugusha imvura nyinshi izateza imyuzure.

Source: UKWEZI.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa