skol
fortebet

Musanze: Umugizi wa nabi yatemye inka 3 z’umuturage nijoro

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

Inka Eshatu z’umuturage witwa Murwanashyaka Gilbert zatemwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019, mu Kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Izi nka za Murwanashyaka zatemwe ku mirizo ndetse n’amaguru, amakuru avuga ko ucyekwaho ubu bugizi bwa nabi yaba yatawe muri yombi akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Rudasingwa Agire Fred, yatangaje ko uwitwa Munyampeta Germain, yatawe muri yombi akekwaho gutema izi nka za Murwanashyaka bitewe n’ibibazo bari bafitanye .

Avuga ko Munyampeta yari yigambye ko azagirira nabi Murwanashyaka bitewe n’uko ngo yamwishyuzaga ideni ry’amafaranga by’umwihariko ngo akaba yanagaragaye muri ako gace zatemewemo. Ati "Hari mu ijoro hagati ya saa tatu na saa yine Munyampeta nibwo yazitemye,..."

Mu ijoro ryo 25 Werurwe 2019, hatemwe inka 11 z’umuturage witwa Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu. Abagizi ba nabi bakaba barazisanze mu ishyamba rya Gishwati aho zari zaraye barazitema. Ababonye aya mahano bavuga ko ari ubugome burenze ukwemera, gusa bamwe bavugaga ko byabateye ubwoba.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2019, rishyira tariki 26 nabwo mu Mudugudu wa Karambizi, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Mushubati,mu Karere ka Rutsiro nabwo izindi nka 2 z’uwitwa Habanabashaka zaratemwe ndetse hanatabwa muri yombi witwa Nkinamubanzi, washinjwaga kuzitema ngo biturutse ku makimbirane yaturutse kuri telefoni yagiranye na nyirazo.

Umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze umwaka umwe(1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu( 300. 000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu(500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa