Kigali

Musanze: Umugore yabyariye umwana munsi y’ikiraro ahita amuta bamusanga yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 5049

Munsi y’ikiraro kimwe mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze,uherereye mu karere ka musanze hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwabyawe n’umugore arangije araruta mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.



Nkuko byatangajwe n’umuganga watwaye umurambo,uwasize uru ruhinja munsi y’iki kiraro niho yamubyariye gusa kugeza ubu ntiharamenyekana uwamubyaye.

Nkuko amakuru ikinyamakuru Umuseke.com dukesha iyi nkuru abitangaza, abantu babonye umurambo w’urwo ruhinja mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ariko bavuga ko bishoboka ko hari n’abamunyuzeho mbere yabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukane yavuze ko ababibonye bwa mbere ari abashumba baketse ko ari inyama ziri munsi y’ikiraro kuko umwana yari apfunyitse muri ‘enveloppe’ bahageze basanga ni umuntu.



Nyina w’umwana ntaramenyekana nk’uko Umuyobozi w’Akagali ka Cyabagarura, Ally Niyoyita yabibwiye Umuseke gusa avuga ko bagiye gufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima mu gushaka amakuru, cyane ko ari bo baba bazi abakobwa n’abagore batwite mu Kagari.

Birakekwa ko uwabyaye uriya mwana yamukubise ikintu mu mutwe kikawumena, Umuganga yavuze ko ariho yamubyariye kuko ibyo “bita inda ya nyuma byari aho”.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Habonetse imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, mu murenge wa Ruramira wo mu...
6 April 2020 Yasuwe: 798 0

Umujyi wa Kigali washyizeho nimero ya telefoni itishyurwa abaturage...

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwashyizeho umurongo wa telefone...
6 April 2020 Yasuwe: 1401 0

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda bigomwe umushahara wabo w’ukwezi...

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda biyemeje kwigomwa umushahara...
6 April 2020 Yasuwe: 2006 0

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 104…Hagaragaye abantu 2 kuri iki...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 05...
5 April 2020 Yasuwe: 925 0

Abarwayi bane ba Coronavirus mu Rwanda bakize basezererwa mu...

Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda kuwa 14...
5 April 2020 Yasuwe: 5691 2

Rusizi: Abana babiri barohamye mu Kivu ubwo bari bavuye gushaka...

Abana babiri b’imyaka 12 barimo uwitwa Bibwireyesu Joram n’Umuhire Alexis,...
5 April 2020 Yasuwe: 2117 0