skol
fortebet

Musanze: Umunyeshuri wiga muri CAVM yiyahuriye muri Mukungwa nyuma yo gushinja umuryango we kumwanga

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukobwa wigaga mu mwaka wa 3 wa kaminuza ya CAVM witwa Mukayiranga Anne Marie w’imyaka 24 yarohamye mu mugezi wa Mukungwa aho bivugwa ko yiyahuye kuko yasize asezeye abo biganaga avuga ko arambiwe kwangwa n’umuryango.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wiyahuye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Gashyantare 2020,ngo yanditse ubutumwa buvuga ko umuryango we wamutanze nk’igitambo bigatuma arwara.

Uyu mwana w’umukobwa bavuga ko ababyeyi be batuye mu karere ka Kicukiro bivugwa ko yaramaze igihe afite ibibazo byo kuba abamubyaye baramuteze [bamutanzeho igitambo] akajya asara bityo akaba yararambiwe kubaho muri ubwo buzima bituma afata umwanzuro wo kugana Mukungwa abeshya uwo barikumwe ko agiye koga ibirenge.

Nkuko amakuru dukesha Rwanda Tribune abitangaza,umwe mubo bari kumwe witwa Solange Ukunzwenimana avuga ko yamuhamagaye amubwira ko avuye Kigali aje kumusura ko yari amukumbuye, undi nawe amubwira ko ari karibu ntakibazo, akihagera atangira kumubwira iby’akababaro ke.

Yagize ati”yaje kundeba ambwira ko afite ibibazo kandi ko kubyihanganira byamunaniye, mubwira ko agomba kwihangana kuko twamusengera agakira ibisazi n’ibindi bikazakemuka arabinyemerera ndamuherekeza.Tugeze kuri Mukungwa ambwira ko ashaka koga ibirenge ndamubuza arambwira ngo ntiyajyenda asa nabi ndamureka abanza mu maso mbona aratinze mubajije arambwira ngo araje mbona yambuye inkweto mperuka yunamye yoga ibirenge nongeye gukebuka mbona yiroshemo mvuza induru ngo bantabare bamurohore, akigeramo mbura untabara arinda arenga.”

Nsengabihe Peter wasenganaga nawe avuga ko uyu mwana yagiraga ikibazo kuko yakundaga kubabwira ko imiryango imwanga ariko ntasobanure niba ari ababyeyi be.

Yagize ati”mu by’ukuri uyu mwana yarafite ababyeyi bose ariko ntawari kumenya niba koko aribo babanaga gusa yakundaga kuvuga ko ababyeyi be bamuteze bityo bihora bimugiraho ingaruka kuko ajya arwara akitura hasi, mbese yagiraga ibibazo byinshi ku buryo bari baranamusabiye kujya yibera mu kigo kuko yaje aturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri 2018.

Mbere y’uko yiyahura rero yampaye ubutumwa bwo kudusezera ko urugendo rwe rwo ku isi rurangiriye aha kandi ko abanyeshuri basenganaga ndetse n’ikigo ko aribo bagomba kumushyingura ko ntawundi ubyemerewe wo mu muryango we”.

Karara Alex umwe mu bayobozi b’iri shuri, uyu mukobwa yigagaho nawe wari waje gutabara avuga ko nabo bumvise ayo makuru bakaza kureba niba koko ari uwabo.

Yagize ati”twaje kureba ko uwo bavuze wiyahuye ari uwacu twasanze ariwe koko kuko yasize agakapa karimo ibyangombwa ndetse n’ubutumwa yasize yanditse nabwo buremeza ko ariwe. Dutegereje rero ko police idufasha tukaba twabona umurambo.”

Ubuyobozi bwa Police ishami rya Muhoza buvuga ko bugikurikirana aya makuru kuko butarabona umurambo kandi ko ugishakishwa baza gutanga amakuru nyuma.

Mu butumwa Mukayiranga Anne Marie yagiye yoherereza abantu kuri terefone igendanwa, yanditse abasezeraho ababwira ko arambiwe kuba mu isi kandi ko urugendo rwe rwo kuba ku isi arushoje.Yavuze ko agomba kuzashyingurwa n’abanyeshuri basenganaga kandi bakazafatanya n’ikigo yigagamo kuko aribo babyeyi azi bamugiriye akamaro.

Inkuru ya Rwanda Tribune

Ibitekerezo

  • Uyumuryango wihanane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa