skol
fortebet

Musanze: Uwarokotse Jenoside yatemewe ibigori n’insina n’abagizi ba nabi bataramenyekana

Yanditswe: Sunday 12, Apr 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Jacques Nzeyimana wo mu mudugudu wa Giramahoro mu kagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yasanze abantu bataramenyekana batemye insina ze barandura n’ibigori bihinze ku itongo iwabo bamusigiye nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Uyu Nzeyimana yabyutse asanga aba bagizi ba nabi bamutemeye insina n’ibigori bye birarandurwa mu itongo yasigiwe n’abagize umuryango we bazize Jenoside riherereye mu mudugudu wa Rugeshi.

Mu kiganiro umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze witwa Pierre Rwasibo yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru,yavuze ko yamenyeshejwe ko Nzeyimana yaranduriwe imyaka nawe ahita abimenyesha Polisi.

Yagize ati “Batemye insina barandura ibigori.Ubu umpamagaye nari maze kubwira Polisi ubu yahageze.”

Uyu Nzeyimana Jacques n’umugabo wubatse warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu muyobozi wa IBUKA yasabye abaturage kureka umutima mubi ahubwo bakaba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka byahuriranye n’uko abantu bari mu ngo zabo birinda covid-19.

Muri iki cyumweru cyo kwibuka kun nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,ibirego bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kwiyongera ndetse hirya no hino abacitse ku icumu bakomeje kwibasirwa.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rumaze kwakira ibirego bisaga 40 by’abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi,abakoresha amagambo mabi bagamije gukomeretsa abarokotse no kubatera ubwoba,abarimbuye imyaka,bakanatema amatungo y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi.

ibi bikorwa byagaragaye ni nko mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe, aho Uwamahoro Marthe warokotse jenoside, habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, abagizi ba nabi bamutemeye insina.

Na ho Mu Murenge wa Nyarusange Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent yaranduriwe amateke n’imyumbati.

Nyiramporampoze Chantal wo mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango nawe abagizi ba nabi bamwangirije imyaka ye igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza imyumbati na Soya.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,yangirijwe imyaka ye yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa