skol
fortebet

Ngoma: Imfungwa 4 zari zirwaye Coronavirus zacitse ibitaro ziburirwa irengero

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Imfungwa enye zari ziri kwitabwaho mu kigo ASPEK kiri kuvurirwamo abarwayi ba COVID-19 cyo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, zaraye zitorotse ibitaro gusa Polisi ikomeje kubashakisha.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko hatorotse imfungwa enye.

Ati "Ni abafungwa bane batorotse, baciye ibyuma by’idirishya. Bari bari mu byumba by’amashuri hariho ibyuma bidakomeye cyane barabica, byamenyekane hamaze kugenda bane, abatorotse bose bari baranduye Coronavirus."

CIP Twizeyimana yasabye abaturage ko uwabona umwe muri abo, yakwirinda kumuhishira kuko ashobora kwanduza abandi iyi ndwara.

Ati “Igikuru si uko bafungwa ahubwo ni uko bagomba kwitabwaho bakavurwa, hari igihe rero umuntu ashobora kumufata akamuhisha akikururira ibyago byo kwandura n’umuryango we."

Izi mfungwa zacitse n’izagaragaye muri ba bantu 101 barimo 72 bo mu karere ka Ngoma babonetse mu minsi yashize ndetse ngo zari zifunzwe zizira ubujura.

CIP Twizerimana yasabye abaturage bose babonye umuntu batazi aho batuye cyangwa bari bazi ko afunze gutanga amakuru kugira ngo bakurikiranwe mu buryo bwihuse.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bose babaye 1,194.Abamaze gukira bose ni 610.Abakirwaye ni 581.Abamaze gupfa ni 3.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa