skol
fortebet

Ngororero:Abaturage baratabariza abangavu bishoye mu buraya

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Ngororero baravuga ko batewe impungenge n’uburaya bukomeje guca ibintu ahazwi ko mu Kajagari kuri metero nka 800 uvuye ku Biro by’Akarere ka Ngororero bavuga ko ahanini usanga ari abangavu bishora muri ibi bikorwa utaretse ubusinzi bityo bakaba bibaza ahazaza habo mu gihe baha hatagize igikorwa mu maguru mashya.
Jeannine Benimana utuye mu Mudugudu wa Kabeza , Akagari ka Nyange ,Umurenge wa Ngororero ho mu Karere ka Ngororero yavuze ko we (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Ngororero baravuga ko batewe impungenge n’uburaya bukomeje guca ibintu ahazwi ko mu Kajagari kuri metero nka 800 uvuye ku Biro by’Akarere ka Ngororero bavuga ko ahanini usanga ari abangavu bishora muri ibi bikorwa utaretse ubusinzi bityo bakaba bibaza ahazaza habo mu gihe baha hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Jeannine Benimana utuye mu Mudugudu wa Kabeza , Akagari ka Nyange ,Umurenge wa Ngororero ho mu Karere ka Ngororero yavuze ko we akurikije uko abona abangavu bitwara yumva nta nkwano bazatangwaho kuko biyandarika cyane.

Ati’’Birababaje , nta musore uzabakwa kuko bataha amajoro , ntibakora ahubwo birirwana n’abagabo mu tubari basinda’’

Benimana akomeza avuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya nta mubyeyi waba agitekereza inkwano izava ku mukobwa we.

Undi ni uwitwa Annonciata Muragijimana wavuze ko ikibazo cy’abana b’abakobwa bishora mu buraya kimaze gufata indi ntera ashimangira ko ahitwa mu Kajagari uhasanga abangavu benshi bigurisha.

Bamwe mu bangavu bemeje ko bigurisha bavuga ko babiterwa n’ubukene

Umwe mu bangavu twasanze mu Kajagari ufite imyaka 15 y’amavuko yemeje ko hari bagenzi be benshi bari mu kigero kimwe bakora umwuga w’uburaya ariko ko biterwa n’ubukene butuma bava mu miryango bakomokamo.

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko umunsi wagenze ku munsi afite gukorera amafaranga y’u Rwanda 2000 aho buri mugabo baryamanye amuha guhera ku mafaranga 400 ariko ngo byose abiterwa n’ubukene bityo ko abonye ikindi yakora yareka uyu mwuga wo kwicuruza.

Yakomeje avuga ko hari n’abana babakobwa bagiye baterwa amada abayabateye bakabihakana aho birangira ubuzima bwabo bubaye bubi kurushaho.

Patrick Hakizimana ucururiza kuri iyi Santire ya Kajagari yavuze ko iki kibazo giteye inkeke kuko harimo n’abana b’abakobwa bafite imyaka 13 y’amavuko usanga barishoye muri ibi bikorwa bityo ko ubuyobozi bwagira icyo bukora mu maguru mashya.

Akarere kazi iki kibazo ndetse kari kukivugutira umuti

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage ,Jenvier Kuradusenge akaba yaremeje ko iki kibazo akarere kakizi ndetse ko karimo ku kishakira umuti aho hatangiye n’ubukangurambanga mu rwego rwo guhindura imyumvire.

Kuradusenge yavuze ko kutanyurwa ,ubukene n’amakimbirane mu miryango ariyo ntandaro yo kwishora mu buraya kw’aba bangavu.

Ati’’hari abana b’abakobwa batanyurwa n’uko babayeho yabonana mugenzi we akantu akifuza kukageraho akoresheje inzira zose harimo n’uburaya,ariko ubukene n’amakimbirane mu miryango bifite gutuma umwana ava mu rugo, gusa ubukangurambaga mu guhindura imyumvire burakomeje’’

Santire y’Akajagari igaragaramo abangavu bicuruza

Uyu muyobozi yavuze ko hamaze kuva inama ebyiri zahuje Akarere n’abakora umwuga w’uburaya hagamijwe gukora ibarura ryabo ngo babamenye bityo hamenyekane n’impamvu nyamukuru yatumye bishora mu bikorwa byo kwicuruza kandi ko hagiye kugira igikorwa kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa